skol
fortebet

"Abantu benshi bakunda Rayon Sports ntabushobozi bafite." Masudi Djuma

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2017

Sponsored Ad

Masudi Djuma aratangaza ko ikipe ya Rayon Sports ifite abantu benshi bayikunda bayihoza ku mutima gusa ngo ikibazo ni uko abenshi nta bushobozi bafite bwo kuba bafasha ikipe ku buryo buhoraho ariko ngo abakinnyi n’ibabigiramo uruhare imbere hari amafaranga abategereje.
Aha Masudi yasobanuraga uburyo agiye guhangana n’ikipe ya Rivers United isa n’ifite ubushobozi ku bijyanye n’amafaranga kurusha Rayon Sports, avuga ko muri Rayon Sports ibibazo by’amafaranga birimo kandi bidaterwa n’uko idafite (...)

Sponsored Ad

Masudi Djuma aratangaza ko ikipe ya Rayon Sports ifite abantu benshi bayikunda bayihoza ku mutima gusa ngo ikibazo ni uko abenshi nta bushobozi bafite bwo kuba bafasha ikipe ku buryo buhoraho ariko ngo abakinnyi n’ibabigiramo uruhare imbere hari amafaranga abategereje.

Aha Masudi yasobanuraga uburyo agiye guhangana n’ikipe ya Rivers United isa n’ifite ubushobozi ku bijyanye n’amafaranga kurusha Rayon Sports, avuga ko muri Rayon Sports ibibazo by’amafaranga birimo kandi bidaterwa n’uko idafite abayikunda, yavuze ko iyi kipe ifite abayikunda benshi ahubwo n’uko nabo nta bushobozi buhagije bafite kuko ikipe itwara amafaranga menshi.

Ati “Urabizi ko ibibazo bya Rayon Sports bishingiye ku mafaranga, abantu benshi bakunda Rayon Sports nta mafaranga bafite, si uko abantu batayikunda oya, abantu barayikunda bishoboke ko nta mubushobozi bwinshi bafite, abakinnyi narabwiye hariya imbere hari amafaranga, yego ibibazo ntago bizashira ariko bizagabanuka.”

Amafaranga Masudi avuga ntayindi ni uko iyi kipe iramutse ibashije gusezerera ikipe ya Rivers United yahita igera mu mikino yo mu matsinda, kandi ikipe izageramo izahabwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 200. Akaba asaba abakunzi ba Rayon Sports uko bifite n’uko bishoboye kuba hafi y’ikipe ikarenga iki cyiciro.

Ibitekerezo

  • mbaribyuma CNE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa