Abanya-Arabie Saoudite bashobora kugura indi kipe mu Bwongereza
Yanditswe: Friday 25, Oct 2024

Arabie Saoudite yiyemeje gushora imari muri ruhago binyuze mu makipe akomeye, ishobora kongeraho indi kipe yo mu Bwongereza nyuma yo kutabona umusaruro uhagije yifuzaga muri Newcastle United.
Mu 2021 ni bwo ikigo Public Investment Fund cyaguze Newcastle United, kigamije kuyibyaza inyungu, mu kuyifasha kwegukana ibikombe no gukina amarushanwa mpuzamahanga.
Icyo gihe yayishoyemo miliyoni zirenga 300£ izi ko izongeramo andi yifuza ikaba ikipe ihambaye, gusa amategeko agenga imikoreshereze y’umutungo mu makipe yo mu Bwongereza atuma idashyiramo menshi.
Nkuko ikinyamakuru The Independent cyabyanditse, Arabie Saoudite yifuza indi kipe kandi ikomeye i Burayi, ishobora gutwara ibikombe kandi ku ruhando mpuzamahanga.
Biravugwa ko Arabie Saoudite ishobora kwifashisha ikindi kigo kitari Public Investment Fund ikagura imigabane muri Chelsea cyangwa Liverpool, byananirana ikajya muri Espagne kureba ko byashoboka muri FC Barcelone.
Nubwo bitaramenyekana neza niba iki gihugu kizagura aya makipe, ni amwe mu ahenze cyane ugereranyije na Newcastle.
Liverpool iri ku mwanya wa kane mu makipe ahenze ku rutonde rwakozwe na Forbes, rukagaragaza ko agaciro kayo kagera muri miliyari 4,2£, inyuma ya Real Madrid, Manchester United na FC Barcelone.
Ikigo Fenway Sports Group cyaguze Liverpool mu 2010 agera kuri miliyoni £300, kiramutse cyemeye, cyabyungukiramo kuko cyayigurisha ayikubye inshuro 10 kugeza ubu.
Ibi birashoboka cyane kandi kuko cyashatse kuyigurisha mu myaka yashize ariko kikananiranwa n’Abanya-Qatar binyuze muri Qatar Investment Authority.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *