skol
fortebet

Abanyamahanga bakina shampiyona y’u Rwanda babaye 7

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Wednesday 19, Jul 2023

Abanyamahanga bakina shampiyona y'u Rwanda babaye 7

Sponsored Ad

skol

Umwe mu nyanzuro yafatiwe mu nama yahuje abayobozi b’amakipe akina shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiro cya Mbere n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ni ukuzamura umubare w’abanyamahanga.

Ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, habaye inama nyungurabitekerezo, yari igamije gushyiraho abayobozi bazafatanya n’abo mu cyiciro cya Kabiri, kuba mu cyiswe Rwanda Premier League Board.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama, ni uko abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda bagomba kwiyongera, bakava kuri batanu bakagera kuri barindwi.

Uyu mwanzuro uzatangira kubahirizwa guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2023-2024.

Ibi byaje bisanga amakipe arimo APR FC na Police FC, zarongeye gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga ndetse zamaze no kwinjiza abo zizifashisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa