Imbaraga z’isengesho,ibyibanze mu byashoboje APR FC kwegukana Champiyona
Yanditswe: Friday 17, Jun 2022

Nyuma y’uko ikipe ya APR FC itwaye igikombe cya Shampiyona aho kwambara imipira yanditseho ’Shampions’ bambaye iyanditseho ijambo ry’Imana ibintu byatangaje benshi bamwe bakanibaza icyo gitekerezo aho cyaba cyaturutse.
Mu magambo bifashishije yo muri Bibiliya bakoresheje umurongo ugaragara muri mu gutabo cya Luka igice cya 1 umurongo wa 37 (Luka 1:37) aho ugira uti "Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere".
Abantu benshi bakomeje kwibaza inkomoko y’iri Jambo ndetse n’impamvu ariryo iyi kipe yahisemo gukoresha.
Mugisha Gilbert watsinze ibitego byanatumye APR FC yegukana igikombe cya shampiyona, yavuze ko aya ari amagambo yatoranyijwe n’itsinda ry’abakinnyi ba APR FC bari mu masengesho.
Ati "ni ijambo twafashe turigira nk’ijambo ry’umunsi nyine. Uyu murongo ni itsinda dusengana, twari twateranye umuntu aduha ijambo nyine tubasha kuba twakora iyi mipira. Ni itsinda ry’abakinnyi ba APR FC."
Ikipe ya APR FC iri mu byishimo byinshi nyuma yo kwegukana igikombe cya 20 cya shampiyona
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *