Abanyamategeko bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), basabye ko hakorwa iperereza ku myitwarire ya Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, nyuma y’uko agize uruhare mu gusubika ikarita itukura yeretswe rutahizamu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Folarin Balogun.
Folarin Balogun yeretswe ikarita itukura mu mukino wahuje USMNT na Bosnie-Herzégovine mu mukino wa 1/16 cy’Igikombe cy’Isi wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma y’umukino Perezida Donald Trump yahamagaye Gianni Infantino bavugana kuri iyi karita nk’uko impande zombi zabyemeje, ibyarangiye iyo karita isubitswe mu gihe cy’umwaka, byemerera Balogun gukina umukino wa ⅛ wahuje Amerika n’u Bubiligi.
Nubwo Amerika yasezerewe mu irushanwa, ntabwo byarangiriye aho kuko benshi batangiye gushinja Infantino kubogama n’ikimenyane agerageza guhuza inyungu za politiki n’umupira w’amaguru.
Iyi ni yo mpamvu kandi abanyamategeko 72 bagize Inteko Ishinga Amategeko ya EU bishyize hamwe bandikira amashyirahamwe ya ruhago 27 y’ibihugu bibarizwa muri uyu muryango basaba ko hakorwa iperereza hakiri kare.
Ibaruwa igira iti “Bigendanye n’umwanzuro wafashwe ku Cyumweru wo gusubika ikarita yari gutuma umukinnyi asiba umumwe, turumva amashyirahamwe ya ruhago i Burayi yasaba FIFA gukora iperereza ku buryo imyanzuro ifatwa. Kutagira uruhande rubogamirwaho mu buryo bwa politike birasobanutse mu mategeko n’ingingo zireba imyitwarire muri FIFA.”
“Ingingo ya 4(2) mu Mategeko Ngengamyitwarire ya FIFA ivuga ko ‘FIFA nta ruhande ijyaho mu bibazo bya politiki cyangwa imyemerere’. Kubera iyo mpamvu turifuza ko mutanga ijwi ryanyu ku iperereza rigomba gukorerwa Gianni Infantino ku mubano we na Perezida Trump.”
Infantino yahakanye kuba yaragize uruhare mu gusubika iyo karita, yemeza ko yavuganye na Trump, ariko amubwira ko imyanzuro yose izafatwa n’inzego nkemurampaka za FIFA zikorera mu mucyo zidakorewemo n’uwo ari we wese, ndetse ari ko byagenze mu gufata umwanzuro.
Uyu mugabo ari kujyanwa mu mategeko, mu gihe yitegura amatora ya FIFA ateganyijwe umwaka utaha muri Werurwe 2026, i Rabat muri Maroc.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *