Abanyarwanda batatu bitabiriye Shampiyona y’Isi ya Taekwondo ikinirwa ku ikoranabuhanga
Yanditswe: Thursday 14, Nov 2024

Abanyarwanda batatu bakina Taekwondo, bari hamwe n’umutoza wabo, bahagurutse i Kigali ku wa Gatatu, berekeza muri Shampiyona y’Isi ikinirwa ku ikoranabuhanga (Virtual Taekwondo World Championships) izabera muri Singapore.
Ni Shampiyona iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, tariki ya 16 na 17 Ugushyingo 2024.
Ikipe yahagurutse i Kigali igizwe na Kayitare Bénoît, Munyakazi Vincent na Umurerwa Nadège mu gihe Umutoza ari Ntawangundi Eugène.
Ni ku nshuro ya kabiri abakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye iyi mikino ya ‘Virtual’, ubwa mbere ikaba yaritabiriwe na Iradukunda Mucyo Yvan na Kayitare Bénoît.
Iyi ya mbere yabereye mu Mujyi wa Muju wo muri Koreya y’Epfo, Iradukunda Mucyo Yvan yegukana umwanya wa kabiri naho Kayitare Bénoît wongeye kwitabira yegukana umudali w’umwanya wa gatatu.
Icyakora imikino yo kuri uru rwego yo ni ubwa mbere igiye gukinwa.
Umutoza Ntawangundi yavuze ko biteguye neza, kandi yizeye ko abakinnyi bari kumwe bazitwara neza bakegukana imidali.
Ati “Twiteguye neza kandi twizeye kuzegukana imidali, cyane ko abakinnyi mfite barimo n’abayitwaye mu marushanwa nk’aya y’ubushize aho muri babiri twari dufiteyo umwe yabaye uwa kabiri undi aba uwa gatatu.”
Biteganyijwe ko iyi kipe izagaruka i Kigali tariki ya 19 Ugushyingo 2024.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *