skol
fortebet

Abanyarwanda begukanye imidali 2 ya zahabu muri Kigali Peace Marathon

Yanditswe: Sunday 20, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru, mu Mujyi wa Kigali habaye isiganwa rya 16 rya Kigali Peace Marathon 2021, ryatangijwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju ari kumwe na Minisitiri Kayisire Marie Solange ndetse na Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

Sponsored Ad

Muri iryo siganwa hari abahataniye ibihembo mu gihe abandi birukanse bishimisha (run for fun).

Ibyo byiciro byombi byemerewe kwitabira nyuma yo gupimwa icyorezo cya COVID-19 buri wese mu bitabiriye agasangwa ari muzima.

Mu isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ribera mu rwanda, abanyarwanda babiri begukanye imidali ya Zahabu mu gice cya Marathon.

Kuri iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali habereye isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro rizwi nka “Kigali International Peace Marathon”, aho abanyarwanda babonye imidali mu gice cya Marathon (Half Marathon).

Mu bagabo basiganwe igice cya Marathon kireshya n’ibilometero 21, Nimubona Yves wo mu ikipe ya APR Athletics Club ni we wegukanye umwanya wa mbere, aho yakoresheje isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda 38.

Yakurikiwe n’abanya-Kenya babiri; Kimining Shadrack Korir yasize amasegonda 10 na Joel Mwangi Maina yasize amasegonda 58 mu gihe uwa kane yabaye Umunyarwanda Muhitira Félicien uzwi nka Magare na we ukinira APR.

Abandi Banyarwanda baje mu bakinnyi 10 ba mbere ni Kajuga Robert wabaye uwa gatandatu, Mutabazi Emmanuel wa karindwi, Sebahire Eric wa munani na Nsabimana Jean Claude wa 10.

Mu cyiciro cy’abagore nabo basiganwe igice cya Marathon, Yankurije Marthe ukinira APR AC, ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 15 n’amasegonda arindwi.

Ku mwanya wa kabiri haje Musabyeyezu Adeline wakoresheje isaha imwe, iminota 16 n’amasegonda 28, ku mwanya wa gatatu haza umunya-Kenya Edna Jorono Kimitei.

Muri Marathon yuzuye (Full Marathon) ya Kilometero 42, ku mwanya wa mbere mu bagabo haje umunya-Ethiopia Kindie Derseh wakoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 29.

Ku mwanya wa kabiri haje umunya-Eritrea Berhane Hidru wakoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 31, naho ku mwanya wa gatatu haza umunya-Ethiopia Meseret Dekebo wakoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 33.

Mu bagore,Marathon yuzuye yatwawe na Isgah Cheruto ukomoka mu gihugu cya Kenya.

Nta Munyarwanda waje muri 3 ba mbere muri Marathon yuzuye haba mu bagore no mu bagabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa