skol
fortebet

"Abarabu umuntu abagendesha gake"-Lomami avuga ku myitwarire mibi ya Yussef Rharb

Yanditswe: Monday 13, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wungirije wa Rayon Sports,Lomami Marcel,yatangaje ko baraza kugira icyo bakora ku myitwarire y’umukinnyi Yussef Rharb witwaye nabi ari ku ntebe y’abasimbura bikagaragarira benshi.

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino Rayon Sports yanganyijemo na Gorilla FC igitego 1-1,Umutoza Lomami yavuze kuri Yussef na discipline y’abakinnyi be igerwa ku mashyi.

Yussef ntabwo yishimiye gusimbuzwa, yahise afata icyemezo cyo kujya mu rwambariro aho kwicara ku ntebe y’abasimbura nk’abandi nk’uko bisanzwe.

Ku byerekeranye na Yussef kuko yavuye ku ntebe ajya kwambara,ntabwo nigeze mbibona kubera ko nari nshyize ibitekerezo byose ku mukino.Ndaza kubikurikirana,nze kumubaza kubera ko Abarabu umuntu abagendesha gake."

Abajijwe impamvu yasimbuje uyu Mwarabu,Lomami yavuze ko uyu mukinnyi akina agamije gushimisha abafana kandi hari aho ikipe iba ikeneye gutsinda ndetse ngo akunda gusubiza imipira inyuma bityo bari bakeneye kwinjiza Manace Mutatu kugira ngo abafashe gusatira.

Lomami Marcel yavuze ko abayobozi ba Rayon Sports bari gukora akazi gakomeye gusa nabo batishimiye uko ikipe iri kwitwara.

Ati "Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahari.Iyo ikipe iri ku gitutu nabo baba bashaka ko itsinda nk’uko natwe tuba twifuza gukora ibintu byiza."

Uyu mutoza yijeje ko ibijyanye n’imyitwarire mibi ivugwa mu ikipe baraza kuyivugaho kuko ngo hari ibyagaragaye nabi.

Lomami yemeje ko Rayon Sports itarava ku gikombe ndetse ko ibihe bibi ikipe irimo bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibivemo yongere itsinde.

Ati "Urebye,shampiyona ntabwo yoroshye.Twese turacyari mu rugamba rw’igikombe.Ntabwo turatakaza cyane ku buryo twacika intege.Ni ibihe bibaho buri wese arabibona.Ibi bihe turimo tuzabivamo bitari kera cyane."

Kuwa 18 Ukuboza,Rayon Sports izahura na AS Kigali ariyo mpamvu Lomami yavuze ko bagiye gutegura abakinnyi mu mutwe.

Ati "Tugomba gukina tukabyitwaramo neza.Igihari nuko tugomba kubwira abakinnyi bagashyiramo ingufu.Ntacyo ubuyobozi bwakora."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa