Abatoza 688 basabye gutoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, imaze ukwezi idafite umutoza mukuru.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riheruka gutandukana na Adel Amrouche tariki ya 14 Mutarama 2026 nyuma y’umwaka ari muri izi nshingano.
Mu gihe hari gushakishwa umusimbura we, FERWAFA yatangaje ko imaze kwakira ubusabe bw’abatoza 688 bujuje ibisabwa, bityo hagiye gukurikiraho icyiciro cy’amajonjora hashingiwe ku mpamyabumenyi n’uburambe mu gutoza amakipe y’igihugu no kuba baragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.
U Rwanda ruzakira imikino ya gicuti ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe 2026.
Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Estonia, Grenada na Kenya, mu gihe Itsinda B rigizwe na Aruba, Liechtenstein, Macau na Tanzania.
Amavubi aheruka gutandukana na Adel Amrouche
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *