Abarimo umutoza wa Gasogi United bahagaritswe kubera ikosa rikomeye bakoze
Yanditswe: Wednesday 05, Oct 2022

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika [CAF] yahagaritse abatoza 3 imyaka 5 badakora ikintu cyose kirebana n’umupira kubera gukoresha ibyangombwa mpimbano.
Kuwa 18 Nyakanga 2022,nibwo Gasogi United yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije abatoza bashya bayobowe na Ahmed Adel Abdelrahman ndetse na mugenzi we umwungirije Bahaeldin Ibrahim bakomoka mu gihugu cya Misiri.
Gusa uyu mutoza wari wahawe amasezerano y’umwaka umwe,ntabashije kuyasoza kuko yahagaritswe nkuko CAF (...)
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika [CAF] yahagaritse abatoza 3 imyaka 5 badakora ikintu cyose kirebana n’umupira kubera gukoresha ibyangombwa mpimbano.
Kuwa 18 Nyakanga 2022,nibwo Gasogi United yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije abatoza bashya bayobowe na Ahmed Adel Abdelrahman ndetse na mugenzi we umwungirije Bahaeldin Ibrahim bakomoka mu gihugu cya Misiri.
Gusa uyu mutoza wari wahawe amasezerano y’umwaka umwe,ntabashije kuyasoza kuko yahagaritswe nkuko CAF yabitangaje.
Uretse uyu muhamed Adel,abandi bahagaritswe barimo n Rafik Mhamdi (Tunisia) na Youssef Rossi (Maroc).
Abdelrahman Ibrahim Adel yageze mu Rwanda aje muri Musanze FC tariki ya 2 Ukuboza 2019,aza gutandukana nayo nyuma y’aho ifatiye icyemezo cyo guhagarika imishahara y’abakinnyi n’abakozi batandukanye b’iyi kipe mu bihe bya Coronavirus kubera ko batarimo gukora akazi basanzwe bahemberwa, bamwe ntibabyakire neza barimo n’uyu mutoza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *