skol
fortebet

Abasangira ubusa !!!!RBA na FERWAFA bararebana ay’ingwe kubera akayabo ka Startimes

Yanditswe: Tuesday 10, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru “RBA” cyatangaje ko nta mafaranga y’inyungu cyahawe na Startimes bafatanyije gushinga TV yerekana shampiyona y’u Rwanda kuri shene yitwa “Magic Sports TV” igaragara kuri uyu muyoboro.

Sponsored Ad

Hamaze iminsi urwikekwe rukomeye mu makipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda na FERWAFA bashinjanya ubujura bw’amafaranga RBA yahawe na Startimes yo gushyira Magic Sports TV ku muyoboro wayo.

Bijya gutangira,RBA yagiranye amasezerano na FERWAFA yo kwerekana shampiyona y’u Rwanda ku buntu ariko hagira umufatanyabikorwa uza bakagabana 50/50.

Ibi byaje bituruka ko mu Rwanda abafana batari bemerewe kugera ku bibuga kubera Covid-19 byatumye FERWAFA ishaka aho yacisha umupira ihitamo RWANDA TV kubera ko igera henshi kandi ikaba iri ku miyoboro itandukanye.

Umuyobozi wa RBA,Arthur Asiimwe yabwiye B&B FM UMWEZI ko basinyana amasezerano na FERWAFA yo kwerekana iyi mipira ya shampiyona y’u Rwanda k ubuntu ariko ngo bakabikora nk’uburyo bwo “kugerageza”ngo barebe ko byabyara inyungu ziturutse ku bashaka kwamamaza.

Uyu muyobozi yavuze ko bakimara gusinyana na FERWAFA bagize ikibazo cyo kubona umwanya wo gucishaho imipira kuri Televiziyo y’igihugu kubera ko iba ifite gahunda nyinshi n’ibiganiro bitandukanye ariyo mpamvu batekereje gushaka shene nshya bahimba “Magic Sports TV”.

Mu gushinga iyi shene ngo begerewe na Startimes ngo bakorane hanyuma RBA isaba uyu muyoboro ko wabaha amafaranga yishyurwa kugira ngo herekanwe iyi mipira iri kuba cyane ko ngo bihenze cyane kuko umupira umwe w’I Rusizi nibura utwara asaga miliyoni 14 FRW.

RBA yavuze ko igiciro cyo kwerekana imikino kiri hejuru cyane ariyo mpamvu bumvikanye na Startimes yemera kubaha asaga miliyoni 190 FRW yo kubafasha kwerekana iyo mipira ndetse ngo ayo mafaranga ni make cyane nta nyungu bakuramo.

Asiimwe yavuze ko ubu bamaze guhabwa 75% y’ayo mafaranga bemerewe n’ukuvuga asaga miliyoni 140 FRW.

RBA ntiyigeze imenyesha FERWAFA iby’iyi mikoranire yayo na Startimes kuko ngo amafaranga yabahaye ari ayo yise “Production fees” nta nyungu na nke babonye ndetse yongeyeho ko igihe amasezerano yabo narangira bashobora kutazayongera.

Asiimwe yavuze ko kwerekana imipira bihenze cyane ariyo mpamvu bakoranye na Startimes gusa ngo n’amafaranga bemerewe na BRALIRWA asaga miliyoni 60 FRW itabishyuye ayo mafaranga.
FERWAFA ntiyishimiye iyi mikoranire ya RBA na Startimes ariyo mpamvu hari amakuru avuga ko hitabajwe inzego zikomeye za Leta ngo zihuze ibi bigo 2 ku masezerano bari bagiranye.

Mu makuru avugwa hanze nuko ngo RBA yakiriye miliyoni ziri hagati ya 200-500 FRW kugira ngo igure iyi shene ijye ku muyoboro wayo abantu bajye bawugura barebe umupira.

Nubwo RBA ivuga ko kwerekana imipira isaga 90 ya shampiyona bitari kuyikundira,yemeye gukorana na FERWAFA ndetse inagura ibikoresho birimo Camera 2 za miliyoni 400 FRW zo kuyifasha kwerekana umupira nubwo nyuma yaje gukorana na Startimes mu ibanga.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA,Muhire Henry yabwiye Radio B&B FM UMWEZI ko RBA yishe amasezerano bagiranye y’imikoranire ishingiye ku bucuruzi.

Yagize ati “Mu buryo bw’imikoranire bwari mu masezerano,yari imikoranire ishingiye ku bucuruzi,harimo uburyo butandukanye bwo kugabana inyungu igihe bibaye ngombwa ndetse harimo n’uburyo bwakurikizwa igihe tubonye undi muntu ugura imipira ko aribo tugomba kubaza bwa mbere,tukabamenyesha ko twabonye undi mukiriya,ufite amafaranga runaka hanyuma nabo bakumva ko bajya muri icyo giciro bakumva bagishobora akaba aribo bahabwa amahirwe bwa mbere.

Ntabwo birangirira aho kuko birashoboka ko mu gihe batangiraga gukora hari ibikoresho bishya baguze n’abakozi bashya bahaye akazi,ubwo hari umubare w’amafaranga bagomba kwishyurwa.

Birashoboka ko hari uwo babona aturutse ku ruhande rwabo nkuko byagenze hari uwo bakoranye bagomba kuza bakabitubwira…nabwo hari izindi percentage batugomba.”

Uyu muyobozi muri FERWAFA yavuze ko RBA yahishe amasezerano yagiranye na Startimes ndetse barayabaza irayimana kugeza ubwo bayishakiye bakayabona igice.

Ati “Ibyo nibyo mwumvise bisakuza,bitakurikije uko byanditse cyane cyane ko muri twebwe nta wari wemerewe kugira amasezerano mato ku yo twari dusanganwe n’undi muntu wa gatatu.N’ukuvuga gufata amasezerano twagiranye nawe ukayafata ukayaha undi muntu uri munsi y’aho.Hagombaga kubaho ibiganiro bikajya no mu mibare kuko n’umutungo w’abandi kuko duhagarariye abanyamuryango,ibyinjira hano bigomba kujya muri bo kandi ku gihe no mu buryo bwuzuye.”

Tumaze igihe tubizi ariko Atari mu buryo bwuzuye kuko twagerageje kwegera urwego ngo turubaze amakuru.Hari amabaruwa amaze kugenda agera kuri 3 uhereye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize ariko hose bakatunaniza,ntitubonane,bakanga kuduha agaciro ngo tubonane baduhe amakuru,bakatubwira ko amasezerano bafite batemerewe kugira undi muntu bayereka.Kuba barayakoze bagashyiramo akantu ko ntawe bagomba kuyereka kandi badakwiriye kuba bayafite ahubwo niho habaye ikibazo.

Yakomeje avuga ko bizeye ko bizakemuka kuko “bimaze kujyamo abantu benshi,inzego nyinshi”kandi ko ngo bamaze kumenya byinshi ku buryo mu minsi iri imbere bazagira aho bahurira.

Uyu yavuze ko bari kugerageza kubahiriza amategeko kuko ngo mu masezerano bagiranye harimo ingengo irengera buri ruhande igihe yishwe.

Iki kibazo ngo kidakemutse hashobora kwitabaza amategeko kuko bafite abanyamategeko bagiye kwiga ibyanditse bkabagira inama y’icyo bakora.

Abayobozi b’amakipe atandukanye bari bamaze iminsi bamagana amasezerano y’izi mpande zombie kuko nta nyungu na nkeya bayabonyemo kandi byitwa ko imipira yabo icuruzwa.

Umuyobozi wa RBA yashimangiye ko nta kibazo kiri hagati yabo na FERWAFA ndetse ko bagomba gutegereza amasezerano akarangira gusa yemeje ko kwerekana iyi mipira bihenze ndetse ko “bishoboka ko batazongera amasezerano.

Ku rundi ruhande,Startimes yanze kugira icyo itangaza kuri ibi byose kuko umukozi wayo yavuze ko ntacyo yatangaza ahubwo umuyobozi mukuru wabo ariwe uri mu mwanya wo kubikora ariko akaba Atari mu Rwanda.

Kuwa Kabiri tariki ya 03 Ugushyingo 2020,nibwo ku cyicaro cya FERWAFA habereye umuhango wo gusinyana amasezerano y’imikoranire hagati ya FERWAFA na RBA,witabiriwe n’abayobozi ku mpande zombi, perezida wa FERWAFA Rtd Big Gen Sekamana Jean Damascene ndetse n’umuyobozi wa RBA Arthur Asiimwe.

Ubu bufatanye hagati ya RBA na FERWAFA bwagombaga kumara imyaka itatu ndetse icyo gihe Arthur Asiimwe yavuze ko bafite ibikoresho n’ubushake bwo kwereka abanyarwanda imipira myinshi ishoboka.

Mu byari bikubiye mu masezerano, harimo ko RBA ari yo izerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere, igikombe cy’Amahoro ndetse n’andi marushanwa atandukanye ategurwa na FERWAFA.

Umuyobozi wa RBA icyo gihe yavuze ko iki kigo kizajya gitanga amashusho ku bindi bitangazamakuru aho kwizanira abafata amashusho, ndetse anavuga ko bazaha uburenganzira ibitangazamakuru bimwe bikajya bifata amashusho.

Ku bufatanye na sositeye ikora ibyo gusakaza amashusho ya telviziyo "StarTimes", Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru “RBA”,cyatangije shene ya gatatu ya televiziyo yitwa “MAGIC Sports” yerekana imikino yo mu Rwanda.

Tariki ya 5 Ugushyingo 2021 ni bwo ubuyobozi bwa RBA bwagiranye amasezerano y’ubufatanye na StarTimes agamije gutangiza iyo shene ya siporo ya “MAGIC Sports” bemeza ko itangira ibiganiro byayo ku wa 13 Ugushyingo 2021.

MAGIC Sports yahise isimbura Televiziyo y’u Rwanda na Kigali Channel 2 (KC2) zerekanaga iyi mipira ishyirwa kuri Startimes hanyuma umupira ukawureba ari uko wishyuye abonema y’uwo muyoboro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa