skol
fortebet

Abashinzwe imisifurire bemeje ko ikipe ya Liverpool yibwe igitego cy’ukuri

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 01, Oct 2023

Abashinzwe imisifurire bemeje ko ikipe ya Liverpool yibwe igitego cy'ukuri

Sponsored Ad

skol

Abashinzwe imisifurire mu Bwongereza bemeye amakosa akomeye nyuma yuko kurangara kwabo kwatumye banga igitego Liverpool yatsinze Tottenham mu mukino iyi kipe yambara umutuku yatsinzwemo ibitego 2-1.

Ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Bwongereza ryitwa Professional Game Match Officials Limited [PGMOL]ryemeje ko "ikosa rikomeye ry’umuntu" ryatumye Liverpool yibwa kuko umusifuzi wari kuri VAR yibagiwe kubwira umusifuzi wari mu kibuga Simon Hooper guhindura icyemezo cye akemeza igitego.

Rutahizamu wa Liverpool, Luis Diaz, yatekereje ko yafashije Liverpool gufungura amazamu ya Tottenham ariko umusifuzi wo ku ruhande yibeshye yemeza ko habayeho kurarira.

Amashusho yagaragaje ko Cristian Romero yari imbere ya Diaz mu gihe Mo Salah yarekuraga umupira.

Ariko, nyuma yo guhagarara gato cyane,igitego cyanzwe.

Umusifuzi wo kuri VAR, Darren England n’uwari umwungirije, Dan Cook bagombaga kureba igitego mu buryo bwimbitse ariko imirongo y’icyatsi cyangwa umutuku ntiyagaragajwe mu mashusho kugira ngo bamenye niba Diaz yari yaraririye.

Ikinyamakuru The Sun cyumva kivuga ko cyamenye ko England yabonye neza ko Diaz atari yaraririye ariko yibagirwa kubwira umusifuzi wari uyoboye umukino.

PGMOL - igenzura abasifuzi ba Premier League, EFL na FA - yaje kwemeza nyuma y’umukino ko habaye amakosa akomeye kuri aba bombi mu cyumba cya VAR kuri Stockley Park.

Yemeje ko iki gitego cya Diaz cyari cyo ndetse ko bagiye kugenzura impamvu hakozwe ikosa ryo kutacyemeza.

Ikipe ya Liverpool, yakinnye ari abakinnyi icyenda igihe kinini,ubwo Curtis Jones na Diogo Jota bahabwaga amakariya y’umutuku, bituma itsindwa uyu mukino wa Premier League ibitego 2-1 ubwo Joel Matip yitsindaga igitego ku munota wa 96.

Klopp yanenze bikomeye imisifurire yatumye atsindwa uyu mukino.

Umutoza Klopp ati: "Sinigeze mbona umukino nk’uyu urimo ibyemezo bidakwiriye byinshi gutya, ibyemezo by’ubusazi.

"Ikarita ya mbere itukura, Curtis yashakaga umupira. Ntabwo ari ugukina nabi.

"Umuhondo ubanza kuri Jota,ntabwo wari ukwiriye. Hanyuma abona uwa kabiri kandi kugarira n’abakinnyi icyenda biragoye.

"Igitego cyo kurarira.Ntabwo yaraririye ubirebye neza, ​​bashushanyije imirongo yabo nabi.

Liverpool yatsinzwe na Tottenham bituma itakaza amanota 3 ndetse no gusatira Man City nayo yaraye itsinzwe na Wolves ibitego 2-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa