skol
fortebet

Abasifuzi 4 barimo ushinjwa kwiba Etincelles FC bahagaritswe igihe kinini

Yanditswe: Tuesday 14, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abasifuzi 4 barimo Gakire Patrick, Kwizera Fils, Simba Honore na Ugirashebuja Ibrahim bamaze guhagarikwa n’akanama gashinzwe imisifurire ka FEWAFA kubera amakosa yagaragariye buri mukunzi wa ruhago mu Rwanda bakoze.

Sponsored Ad

Gakire Patrick uzwi nka Mazembe, umusifuzi wo ku ruhande wasifuye umukino wa Mukura na Marines w’ikirarane cy’umunsi wa 3, uyu musifuzi yaje kwanga igitego cya Mukura cyatsinzwe na Opoku avuga ko habayemo kurarira, akaba yahagaritswe amezi 3.

Undi musifuzi wo ku ruhande wahanwe ni Simba Honore, uyu yahaniwe amakosa yakoze ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza ku mukino wahuje Musanze FC na Police FC i Musanze, uyu na we yaje kwanga igitego cya Police FC cyatsinzwe ku munota wa 90 na Hakizimana Muhadjiri avuga ko yaraririye kandi atari byo. Yahanwe amezi 3.

Ugirashebuja Ibrahim, umusifuzi wo hagati wasifuye umukino wa Etincelles na AS Kigali ku Cyumweru tariki ya 12 Ukuboza, ni umukino utaravuzweho rumwe kuko iminota 90 y’umukino yarangiye akongeraho iminota 10 ibintu byatunguye abantu.

Iyi minota nayo yararangiye yongeraho indi 3 iba 13 ari nabwo AS Kigali yaje gutsinda igitego cyo kwishyura cya Sugira. Ugirashebuja Ibrahim yahanwe amezi 4.

Umusifuzi wa 4 wahagaritse yitwa Kwizera Fils wakoze amakosa ku mukino w’icyiciro cya kabiri wahuje Intare FC na Winners FC. Yahagaritswe amezi 4.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo FERWAFA yari hagaritse abafisuzi 5 n’abakomiseri 2 bitewe n’amakosa bakoze mu mikino yatambutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa