skol
fortebet

Abasifuzi bo muri Morocco bongeye guhabwa umukino w’Amavubi na Ghana

Yanditswe: Friday 01, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abasifuzi bo muri Maroc bayobowe na Samir Guezzaz ni bo bazayobora umukino wa nyuma w’amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2025 u Rwanda rufitanye na Nigeria tariki ya 18 Ugushyingo 2024 kuri Godswill Akpabio Stadium mu mujyi wa Uyo.

Sponsored Ad

Iyi ni inshuro ya kabiri abasifuzi bo muri Morocco bagiye kuyobora umukino wa Nigeria n’u Rwanda, dore ko n’umukino ubanza wari wasifuwe n’abasifuzi bakomoka muri iki gihugu, nubwo kuri iyi nshuro hahinduwe amazina y’abaje.

Umusifuzi wo hagati azaba ari Samir Guezzaz, yungirijwe na Zakaria Brinsi na Abdessamad Abertoune, mu gihe Kech Chaf Mustapha azaba ari umusifuzi wa kane.

Uyu Kech Chaf Mustapha ni we wayoboye umukino w’amajonjora ashyira amatsinda ya Champions League, ikipe ya APR FC yatsinzemo AZAM ibitego 2-0 kuri Amahoro Stadium.

U Rwanda rufite amanota atanu mu itsinda D, ruzabanza kwakira Libya tariki ya 14 Ugushyingo mu mukino bisaba ko ruzatsinda kugira ngo rugumane icyizere cyo gukina CAN izabera muri Maroc mu mpera z’umwaka utaha.

Ubwo u Rwanda ruzaba ruri muri Nigeria rukina na Super Eagles, abasifuzi b’Abanyarwanda na bo bazaba bari hafi aho muri Ghana basifura umukino wa nyuma wo mu itsinda F hagati ya Ghana na Niger uzabera i Accra tariki ya 18 Ugushyingo.

Bazaba bayobowe na Rulisa Patience nk’umusifuzi mukuru yungirijwe na Dieudonne Mutuyimana Dodos na Didier Ishimwe, mu gihe Jean Claude Ishimwe azaba ari umusifuzi wa kane.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa