skol
fortebet

Abategura Tokyo Olympics bahimbye amayeri azabuza abakinnyi gutera akabariro

Yanditswe: Monday 19, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abategura imikino Olempike yo mu mujyi wa Tokyo bakoze agashya bategura ibitanda by’ibikarito kimwe kigomba kuryamaho umuntu umwe kugira ngo abazibeshya bashaka kugikoreraho imibonano mpuabitsina kizahita kivunika.

Sponsored Ad

Kubera ubusambanyi bukabije bubera mu gace kaba gakambitsemo abitabiriye imikino Olempike,abategura iyi mikino mu mujyi wa Tokyo bafashe umwanzuro ukomeye wo guha ibitanda byoroshye abakinnyi aho iki gitanda kigomba kuryamaho umuntu umwe baba babiri kikavunika.

Muri iyi mikino Olimpike ya Tokyo 2020,abazajya bakora amahano bagasambanira kuri iki gitanda kizajya kivunika barare hasi.

Abategura imikino Olimpike ya Tokyo bavuze ko abakinnyi batemerewe gutera akabariro mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Buri mukinnyi wese azajya arara ku gitanda cye ndetse bose bazashyirwa mu kato kugira ngo iki cyorezo kitazinjira muri uru rusisiro ruzakambikamo abakinnyi bose.

Umwe mu bategura iyi mikino yagize ati “Twafashe ingamba zirimo kugabanya uburemere bw’abajya ku gitanda.Nibashaka kuryama ari babiri bagomba kuba bafite ibiro bike.”

Icyakora mu rwego rwo kurinda abakinnyi,abategura iyi mikino bashyize udukingirizo 160,000 muri iyi nkambi icumbitsemo abakinnyi bitabiriye iyi mikino mu rwego rwo kubarinda sida n’izindi ndwara.

Uwahoze ari umukinnyi w’Ubudage mu mikino Olimpike, Susen Tiedtke,yavuze ko muri iyi mikino haba ubusambanyi bukabije ndetse bamwe babifata nk’ubuzima busanzwe.

Icyakora yavuze ko ubusambanyi bwiyongera iyo barangije gukina aho bamwe banywa inzoga nyinshi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa