skol

Abatoza bose ba Etincelles FC bahagaritswe

Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026

featured-image

Abatoza bose b’ikipe ya Etincelles FC barimo umutoza mukuru, Masudi Djuma, bahagaritswe nyuma y’umusaruro mubi ndetse n’umubano utari mwiza hagati ye n’abakinnyi.
Nyuma yo gutsindwa na Mukura VS ku wa Gatandatu, bivugwa ko ari bwo Etincelles FC yahise ifata umwanzuro wo guhagarika umutoza Masudi Djuma n’abari bamwungirije bose. Kuva Masudi Djuma yagera muri Etincelles FC, yari amaze gutsinda umukino umwe gusa, akaba yari ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona.
Byagiye bivugwa (…)

Byagiye bivugwa kenshi ko abakinnyi ba Etincelles FC batumvikana n’umutoza Masudi Djuma, bavuga ko yabasuzuguraga bikabije, ndetse bakaba bari bamaze iminsi basaba ubuyobozi kumwirukana kuko batari bakimwifuza nk’umutoza wabo.

Mu cyumweru gishize ni bwo Etincelles FC yashyizeho Bizimana Abdou Bekeni nk’Umuyobozi wa Tekinike muri iyi kipe, akaba ari we ugiye kuyisigarana by’agateganyo, mu gihe Masudi Djuma ataratandukana na yo burundu cyangwa ngo asubizwe mu kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa