skol

Abavandimwe b’impanga bakiniye u Rwanda bwa mbere bagize isabukuru bari mu mwiherero

Yanditswe: Monday 30, Mar 2026

featured-image

Mickels Joy Slayd na Mickels Joy Lance basanzwe ari abavandimwe b’impanga, bari mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Igihugu iri mu mikino ya FIFA Series, bagize isabukuru y’amavuko bari mu mwiherero, habura amasaha ngo Amavubi akine umukino wa nyuma.

Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru ariki 29 Werurwe 2026, aho aba bavandimwe b’impanga, bakorerwaga ibirori na bagenzi babo bari kumwe mu mwiherero.

Ibi birori kandi byanitabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice waboneyeho no kwibutsa abakinnyi bose, ko kuri uyu wa Mbere bafite urugamba rubategereje.

Mickels Joy Slayd na Mickels Joy Lance bari mu bakinnyi bahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, bari kumwe mu mwiherero n’umuvandimwe wabo Mickels Leroy Jacques.

Mickels Joy Slayd usanzwe akinira FK Karvan Evlakh yo muri Azerbeijan, wanigaragaje ubwo u Rwanda rwatsindaga Grenada ibitego 4-0 ubwo bakinaga ku wa Gatanu tarik 27 Werurwe, mbere yuko uyu mukino uba, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko kuba we n’abavandimwe be babiri barahamagawe mu ikipe y’u Rwanda, byarahoze mu nzozi zabo kuva mu bwana bwabo.

Yagize ati “Buri mukinnyi wese w’umupira w’amaguru ku Isi, nta cyiza yageraho kiruta guhagararira Igihugu cye. Vuba aha twarahamagawe, twishimira ghamagarwa mu Rwanda, twakiranywe urugwro, natwe tuzabitura.”

Mickels Joy Slayd na Mickels Joy Lance n’umuvandimwe wabo Mickels Leroy Jacques, bavuka ku babyeyi barim Umunyarwanda ari we se Mickels Jacques Akilimali.

Bakorewe ibirori na bagenzi babo bari kumwe mu mwiherero

Perezida wa FERWAFA yabyitabiriye

Yabibukije urugamba rutegereje ikipe y’Igihugu kuri uyu wa Mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa