skol

Abavuga rikumvikana muri Rayon Sports bigabanyije mu matsinda yo gutegura imikino ya Shampiyona isigaye

Yanditswe: Monday 24, Mar 2025

featured-image

Abarimo abayobozi b’inzego zitandukanye za Rayon Sports n’abandi bavuga rikumvikana bari mu itsinda rya “Special Supporting Team”, bigabanyije mu matsinda umunani yiswe imiryango, agamije gutegura imikino ya Shampiyona isigaye kugira ngo iyi kipe ibe yakwegukana igikombe iheruka mu 2019.

Ibyo ni bimwe byagarutsweho mu mwiherero wahuje ababa hafi y’iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu rugendo rwo gushaka Igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino wa 2024/25, ubwo bari bahuriye i Kayonza ku wa Gatandatu.

Abitabiriye ni abagize inzego zitandukanye za Rayon Sports zirimo Urwego Rukuru na Komite Nyobozi y’ikipe n’abandi barimo abatanga guhera ku bihumbi 50 Frw mu kwitegura imikino itandukanye, babarizwa mu itsinda rya “Special Supporting Team”.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yashimiye abakomeje kuyiba hafi mu rugendo rwo gushaka igikombe cya Shampiyona kuko n’umufatanyabikorwa wari umaze iminsi abaha miliyoni 5 Frw kuri buri mukino ikipe yatsinze, yageze aho akabihagarika bikaba ngombwa ko ari bo bishakamo uduhimbazamusyi.

Muri uyu mwiherero, abawitabiriye babwiwe ko mu rwego rwo kurushaho gutegura imikino isigaye ya Shampiyona, hagamijwe gushaka igikombe, hari abantu bagabanyijwe mu miryango kugira ngo bagabanywe imikino bagomba gutegura.

Babwiwe bati “Dusigaje imikino umunani, undi turawuhuriraho twese. Iyo mikino yose irajya muri za ‘familles’, twese uko turi hano turibonamo. Si ukuvuga ko iyo ‘famille’ ari yo byose bishobora kujyaho ariko ni bo bahuzabikorwa, ni bo bazaduha uko bizagenda.”

Perezida w’Urwego Rukuru rwa Rayon Sports, Muvunyi Paul azafatanya na Félix naho Furaha Jean Marie Vianney afatanye na Abraham Kelly mu gihe Gacinya Chance Denis azafatanya na Mugema. Hari kandi Muhirwa Prosper na Murenzi Abdallah, Twagirayezu Thaddée na Patrick n’abandi.

Muvunyi yagize ati “Tugeze aho urugamba rukomeye, bivuga ngo birasaba ko twongera tukicarana, tugahuza imbaraga, tukareba icyavamo kandi byose birashoboka. Bose batangiye kugira ubwoba, n’ubu bari guhana amakuru ko turi hano.”

Yashimangiye ko “nta bibazo Bihari” hagati y’Urwego Rukuru na Komite Nyobozi ya Rayon Sports.

Nyuma y’imikino 21 imaze gukinwa muri Shampiyona, Rayon Sports ni iya mbere n’amanota 46, irusha amanota ane APR FC ya kabiri.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izakurikizaho umukino wa Mukura VS, uteganyijwe ku wa Gatandatu saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, ndetse byitezwe ko ushobora kubera muri Stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa