skol
fortebet

Abayobozi b’amakipe baduhe amakuru - Dr. Murangira ku byaha bihishirwa muri siporo

Yanditswe: Saturday 09, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yagaragaje ko ibyaha biri muri siporo bitizwa umurindi no kuba abayirimo badatanga amakuru ndetse yifuza ko abayobozi b’amakipe babihagurukira.

Sponsored Ad

Ibi ni bimwe mu byo uyu Muvugizi yatangarije IGIHE mu kiganiro cyibanda ku byaha byiganje mu myidagaduro, ku mbuga nkoranyambaga no muri siporo.

Dr. Murangira yavuze ko siporo ari ikindi gice cyo kwidagadura, atari ikirwa wavuga ngo amategeko ntabwo akireba. Aha kandi hagaragaramo ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano, gukoresha icyenewabo, ruswa y’ishimishamubiri, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Hifashishijwe urugero rw’umukinnyi wa Police FC, Issah Yakubu watsinze igitego Rutsiro FC agakuramo ikabutura, yavuze ko bigize ibyaha ari bitizwa umurindi n’abarebye umukio babikwirakwije kandi ari ibiteye isoni mu ruhame.

Aha ni ho ahera asaba abari muri siporo gutanga amakuru ku byaha biyikorerwamo.

Ati “Icyo mbasaba ni nk’imbogamizi iba muri siporo. Bajya hariya bakabivugira mu rubuga rw’imikino, nta watera intambwe ngo aze abwire RIB aho bigaragara. Twatera intambwe tumubaza ibimenyetso ngo “nanjye nabyumvise gutyo”.

“Hari ruswa mwagize akantu kameze nk’ibiganiro [Kuvugana hagati y’amakipe ku watsinda umukino], ntabwo byemewe hazira ibyaha by’inyandiko mpimbano. Abashinzwe amakipe nibahaguruke batange amakuru, abakurikiranwa bakurikiranwe.”

Murangira yakomeje agaragaza ko umuryango mugari wa siporo mu Rwanda wiyumva nk’uba mu gihugu cyawo (ibyo yise ikirwa), atangaza ko RIB iri maso, mu gihe cyose ibimenyetso byagaragaye hazakurikizwa amategeko.

Source; IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa