skol
fortebet

Abderrahim Taleb yagizwe umutoza mushya wa APR FC

Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yatangaje ko Umunya-Maroc Abderrahim Taleb w’imyaka 61 y’amavuko ariwe mutoza wayo mushya mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.

Sponsored Ad

Ibi APR FC yabitangaje ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze ko we na bungiriza be ibafitiye ikizere mu myaka ibiri ishobora kongerwa basinye.

Yagize iti" Tunejejwe no Kwakira Bwana Taleb Abderrahim nk’umutoza mukuru n’abungiriza be Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan mu ikipe yacu mu gihe cy’imyaka ibiri ishobora kongerwa.Tumufitiye ikizere kandi twizeye ko azageza ikipe yacu ahisumbuye kurushaho."

Abderrahim Taleb amaze imyaka 18 atoza ruhago kuva muri 2008, aho amaze gutoza amakipe 13 yose yo muri Maroc arimo Wydad Club Athletic, AS FAR na RS Berkane.

Umunya-Maroc Abderrahim Taleb niwe mutoza mushya wa APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa