skol
fortebet

Abifuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA bamaze kumenyekana

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017

Sponsored Ad

• Abifuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA bamaze kumenyekana
• Nzamwita ari muri 3 batanze impapuro zisaba kwiyamamaza
• Uwatsinze amatora azamenyekana ku I taliki ya 30 Ukuboza uyu mwaka

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Ugushyingo 2017,nibwo hamaze gusozwa ibijyanye no kwakira impapuro z’abifuza kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda aho abagera kuri batatu, Nzamwita Vincent De Gaulle, Rwemarika Felicite na Rurangirwa Louis aribo batanze dosiye zisaba kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) mu myaka 4 iri imbere.

Nzamwita Vincent yongeye kwiyamamaza

Nyuma y’aho FIFA yandikiye FERWAFA iyisaba guhagarika amatora bitewe n’uko yavugwagamo kudaca mu mucyo,kuri ubu ibijyanye no gutanga impapuro zisaba kwiyamamaza byarangiye uyu munsi ndetse abifuza kuba abakandida bamaze kumenyekana.

Rwemarika Felicite yatanze dosiye zisaba kwiyamamaza

Uwatanze impapuro zo kwiyamamaza bwa mbere ni Nzamwita Vincent winjiye mu cyumba cya komisiyo y’Amatora ku I saa sita n’igice ndetse atanga dosiye ye yo kwiyamamariza kongera kuyobora FERWAFA dore ko ariwe wari umaze imyaka 4 ayiyobora.

Ku I saa kumi n’iminota 10 nibwo Rwemarika Felicite undi muntu wifuza kuba umukandida ku mwanya wo kuyobora FERWAFA nawe yinjiye muri iki cyumba atanga dosiye ze zisaba kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

Rwemarika Felicite yari asanzwe ari umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori muri Komite Nyobozi ya FERWAFA icyuye igihe, akaba na Visi Perezida wa Mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda.

Rurangirwa Louis yatunguranye

Rurangirwa Louis wahoze ari Umusifuzi niwe winjiye bwa nyuma mu cyumba cyakirirwagamo izi mpapuro aho amasaha yo kurangiza kwakira dosiye z’abifuza kwiyamamariza kuyobora FERWAFA yari hafi kugera ku musozo.

Abagize Komisiyo bishinzwe amatora muri FERWAFA biriwe mu cyumba cy’ibiro bya Komisiyo y’amatora bategereje abifuza gutanga Kandidatire

Gahunda y’amatora muri FERWAFA
29 Ugushyingo – 1 Ukuboza 2017: Kwiga ku madosiye;
8 Ukuboza 2017: Kwakira ibyemezo bivuye muri Komisiyo y’Amatora y’ubujurire;
11 Ukuboza 2018: Ikiganiro n’Abanyamakuru nyuma yo kwemeza urutonde rw’abakandida;
11 Ukuboza 2017: Gutangaza urutonde ntakuka rw’abakandida;
11Ukuboza – 29 Ukuboza 2017 (Saa sita z’ijoro): Kwiyamamaza;
30 Ukuboza 2017: Amatora nyirizina;
30 Ukuboza 2017: Gutangaza ibyavuye mu matora;
5 Mutarama 2018: Gushyingura inyandiko z’Amatora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa