skol
fortebet

Abishe uyu Munya-Uganda wasiganwaga mu mikino Olempike bakatiwe gufungwa imyaka 35

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Kenya rwakatiye abagabo babiri gufungwa imyaka 35 kuri buri umwe umwe kubera kwica mu mpera y’umwaka ushize Umunya-Uganda Benjamin Kiplagat wasiganwaga ku maguru.

Sponsored Ad

Uwo wasiganwaga mu mikino Olempike mu buryo burimo no gusimbuka urukiramende (ibizwi nka ’steeplechase’), yishwe atewe ibyuma ku munsi ubanziriza ubunani – ku itariki ya 31 Ukuboza (12) mu 2023 – mu mujyi wa Eldoret, uzwiho kuba ahantu hakomeye abasiganwa bitoreza.

Mu iburanisha ryo kubakatira ryabereye mu rukiko rukuru i Eldoret, umucamanza Reuben Nyakundi yabwiye Peter Ushuru Khalumi na David Ekai Lokere ati:

"Ibikorwa byanyu byari ubugome ku muntu udafite kirengera mwambuye ubuzima imburagihe."

Iyicwa rya Kiplagat ryatumye abantu muri Kenya bagwa mu kantu. Mu myaka ya vuba aha ishize, icyo gihugu cyabayemo iyicwa ry’abandi benshi basiganwaga byo ku rwego rwo hejuru.

Umucamanza yavuze ko Khalumi na Lokere bari bakurikiye Kiplagat, wari uri mu modoka ye, ndetse ko amashusho ya ’cameras’ zicunga umutekano agaragaza ko bamwishe ku bushake mu gikorwa bari bagambiriye.

Impamvu nyirizina yabateye kumwica ntiyasobanutse ariko ubwo batabwaga muri yombi, polisi yari yavuze ko bwari ubujura.

Ku wa mbere, mu busabe burimo kugaragaza imbamutima, nyina w’uwo wasiganwaga ku maguru yari yasabye umucamanza Nyakundi kubakatira gufungwa burundu.

Yavuze ukuntu umuhungu we, watangiye asiganwa n’ibirenge gusa (nta nkweto yambaye), yari yarakoranye umwete kugira ngo agere ku gusiganwa ku rwego mpuzamahanga ndetse ko ari we umuryango we wacyeshaga amaramuko, nkuko ikinyamakuru the Nation cyo muri Kenya cyabitangaje.

Icyo kinyamakuru cyasubiyemo amagambo ye agira ati:

"Umuhungu wanjye yari afite amashilingi [ya Kenya] 8,000 [angana na 84,000FRW] na telefone igendanwa ihenze, ariko abamwishe nta mutungo n’umwe we muri iyo batwaye. Icyo bari bagamije kwari ukumurangiza mu buryo bubabaje."

Nubwo umucamanza atakurikije ubusabe bw’umuryango bwo kubakatira igifungo cya burundu, umuryango we wavuze ko wishimiye umwanzuro w’urukiko ndetse ko ubutabera bwatanzwe.

Kiplagat, wari ufite imyaka 34 ubwo yapfaga, yageze ku mukino wa nyuma wo gusiganwa ku maguru muri metero 3,000 mu buryo burimo no gusimbuka urukiramende mu mikino Olempike yabereye i Beijing mu Bushinwa mu mwaka wa 2008. Yanarushanyijwe mu mikino ibiri ya Olempike yakurikiyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa