skol
Kigali
Fortebet

Abakinnyi 3 basabye Rayon Sports ko yabarekura bakigendera

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 July 2022

Abakinnyi batatu barimo Mico Justin, Niyonkuru Sadjati na Mushimiyimana Mohammed bari mu biganiro byo gutandukana na Rayon Sports mu bwumvikane.

Aba bakinnyi bose bari basigaje umwaka muri Rayon Sports,barifuza kwigendera kubera ko badahabwa umwanya wo gukina nkuko babyifuza ndetse bamwe iracyabafitiye amafaranga yasigaye ku yo baguzwe bari kwishyuza.

Rayon Sports yananiwe kwishyura aba bakinnyi bayerekejemo umwaka ushize nyamara imaze kugura abarenga 10 biganjemo abakiri bato ishaka kuzamurira urwego bakazayifasha mu gihe kizaza.

Amakuru aravuga ko aba basore 3 batifuza kuguma muri Rayon Sports ndetse bamaze iminsi bayisaba ko yabarekura bakigendera.

Muri iyi mpeshyi,Rayon Sports yasinyishije abakinnyi barimo Ngendahimana Eric,Ishimwe Ganijuru Elie na Raphael Olise Osalue bakiniraga Bugesera FC; Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali na Iraguha Hadji wakiniraga Rutsiro FC.

Aba biyongeraho Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bakinaga muri Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Biravugwa ko bariya bakinnyi barimo abifuzwa cyane n’ikipe ya Mukura VS barimo Mico Justin.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports kandi bwatumiye abanyamuryango bayo, mu nama y’Inteko rusange isanzwe izabera i Kigali kuya 30 Nyakanga 2022

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yongeye gutombora ikipe y’Abarabu mu mikino ya CAF/AS Kigali izajya...

Ikipe ya APR FC yatomboye US Monastir yo muri Tuniziya, mu ijonjora...
9 August 2022 0

Manchester United ihangayikishijwe na nyina w’umukinnyi iri gushaka

Ikipe ya Manchester United igomba kubanza guhuza na nyina wa Adrien Rabiot...
9 August 2022 0

Myugariro wa Dortmund ushinjwa gukubita umugore we atwite amerewe...

Myugariro w’Umudage Nico Schulz arashinjwa gutera imigeri mu nda uwahoze ari...
9 August 2022 0

Hatangajwe ingengabihe y’uko imikino ya shampiyona izakinwa:APR vs Rayon...

FERWAFA yatangaje Ingengabihe ya shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere...
8 August 2022 0

Rwatubyaye yaciye amarenga ko ashobora kongera gukina mu Rwanda

Myugariro Rwatubyaye Abdul bivugwa ko yatandukanye n’ikipe ya FC Shkupi yo...
8 August 2022 0

Rayon Sports yatangaje ikipe bazahura ku munsi mukuru wayo

Nyuma yo gutsinda Yanga SC ku munsi wayo ibitego 2-0,ikipe ya Vipers yo...
8 August 2022 0