skol
Kigali

Abongereza baraye mu nzoga bitegura umukino wa nyuma wa Euro 2020 [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 July 2021

Abafana b’Ubwongereza basanzwe bazwiho imyitwarire igayitse ku bibuga aho bamwe bakunda kunywa bagasinda,baraye mu nzoga ndetse baranazirirwamo mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma wa Euro 2020 urabahuza n’Ubutaliyani.

Abongereza benshi bari kunywa agasembuye kugira ngo baze kujya ku kibuga Wembley bari mu kinya aho bashaka gufana ikipe yabo igahagarika imyaka 55 ishize batazi uko igikombe gisa.

Bamwe muri aba bafana baraye mu tubari bafashe amabendera y’Ubwongereza ari nako baririmba indirimbo yitwa “it’s coming home”.

Mu mihanda yo mu mujyi wa Leicester,aba bafana bagaragaye bizihiwe cyane,agasembuye kabagezeho ndetse ngo niko bimeze no mu yindi ijyi irimo na London.

Nubwo Euro 2020 yasubitswe amezi 12 yose,Ubwongereza byabwungukiyemo bugera ku mukino wa nyuma ndetse buri hejuru kuko n’amakipe yabwo 2 yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League.

Umwamikazi w’Ubwongereza nawe yandikiye ikipe y’igihugu ayisaba kugira ubushake nk’ubwo bagenzi babo bagize muri 1966 ubwo batsindaga Ubudage ibitego 4-2 ndetse avuga ko yamenye agaciro k’igikombe ubwo yagishyikirizaga Bobby Moore wari kapiteni.

Gareth Southgate yavuze ko abafana babatera imbaraga yaba ababa bari Wembley n’ababa bari hirya no hino mu gihugu.

Ati "Ntabwo ibi twri tubimenyereye."

Ubwongereza burakina n’Ubutaliyani saa tatu z’ijoro ku mukino wa nyuma wa Euro 2020.







Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yashyizeho Kapiteni mushya usimbura Rugwiro Herve...

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo habaye uyu muhango...
25 October 2021 0

Cristiano Ronaldo yabwiye amagambo akomeye abafana ba United nyuma yo...

Umunyabigwi wa Manchester United,Cristiano Ronaldo yabwiye abafana ba...
25 October 2021 0

Inkweto Micheal Jordan yakinanye bwa mbere muri NBA zaguzwe akayabo...

Inkweto zambawe n’icyamamare muri Basketball Michael Jordan zaguzwe ku...
25 October 2021 0

Agahinda k’umugore wa Kobe Bryant wamenye iby’urupfu rw’umugabo we ku mbuga...

Vanessa Bryant, umupfakazi wa Kobe Bryant, yavuze ko yamenye iby’urupfu...
25 October 2021 0

Uko byiriwe mu mikino: AS Kigali yasezerewe na Motema Pembe,Real Madrid...

Kuri iki cyumweru habaye imikino itandukanye yaba mu marushanwa ya CAF...
24 October 2021 0

Umutoza Soskjaer yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi ba United mbere yo...

Umutoza wa Manchester United,Ole Gunnar Solskjaer yahaye abakinnyi be...
24 October 2021 0