skol
fortebet

Abubakar Lawal wifuzwaga na benshi mu Rwanda yigiriye muri Vipers FC

Yanditswe: Sunday 03, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu w’umunya-Nigeria Abubakar Lawal uherutse gusoza amasezerano y’imyaka 2, muri AS Kigali, yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Vipers SC y’i Bugande itozwa na Robertinho wigeze gutoza Rayon Sports mu Rwanda.
Iyi Vipers yatwaye igikombe cya shampiyona ya Uganda ubushize,iri kubaka ikipe izayifasha kugera kure mu marushanwa ya CAF Champions League ariyo mpamvu yahereye kuri uyu Lawal.
Uyu mukinnyi yakinnye umukino we wa nyuma muri AS Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo yafashaga iyi (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’umunya-Nigeria Abubakar Lawal uherutse gusoza amasezerano y’imyaka 2, muri AS Kigali, yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Vipers SC y’i Bugande itozwa na Robertinho wigeze gutoza Rayon Sports mu Rwanda.

Iyi Vipers yatwaye igikombe cya shampiyona ya Uganda ubushize,iri kubaka ikipe izayifasha kugera kure mu marushanwa ya CAF Champions League ariyo mpamvu yahereye kuri uyu Lawal.

Uyu mukinnyi yakinnye umukino we wa nyuma muri AS Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo yafashaga iyi kipe gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ibona itike yo kuzakina mu gikombe cya Confederation CAF 2022/23.

Uyu musore w’imyaka 26 yishimiye intsinzi y’igikombe cy’amahoro yambaye umupira wanditseho ubutumwa bwo gusezera mu mugongo bugira buti: "Ntabwo ari byiza gutanga ubutumwa bwo gusezera ahubwo ndashaka kuvuga ko dushobora kongera guhura mu gihe kizaza. Insha Allah.”

Uyu mukinnyi wahoze akinira Pillars, Nasarawa United na Wikki Tourists yatsinze ibitego umunani anatanga imipira yavuyemo ibitego 10 mu marushanwa yose yakiniye AS Kigali.

Abubakar Lawal byavugwaga ko yifuzwa n’amakipe arimo Kiyovu Sports na Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa