skol

Achraf Hakimi yishimanye bidasanzwe n’umubyeyi we wabarwanyeho mu bukene

Yanditswe: Monday 28, Nov 2022

featured-image

Ikipe ya Maroc yatunguye isi y’umupira w’amaguru itsinda Ububiligi ibitego 2-0 mu gikombe cy’isi,bituma myugariro wayo Achraf Hakimi ukinira PSG ajya kwishimana na nyina wamwitayeho bari mu bukene bukabije.
Ubwo uyu mukino wari urangiye, Hakimi yirutse yerekeza mu bafana kugira ngo yishimane na nyina wari wambaye ibendera rya Maroc.
Uyu mubyeyi yamusomye ku itama, hanyuma na Hakimi amusoma ku gahanga. Yakuyemo umwenda we arawumuha. Iyi foto ikora ku mutima yaciye ibintu hirya no hino. (…)

Ikipe ya Maroc yatunguye isi y’umupira w’amaguru itsinda Ububiligi ibitego 2-0 mu gikombe cy’isi,bituma myugariro wayo Achraf Hakimi ukinira PSG ajya kwishimana na nyina wamwitayeho bari mu bukene bukabije.

Ubwo uyu mukino wari urangiye, Hakimi yirutse yerekeza mu bafana kugira ngo yishimane na nyina wari wambaye ibendera rya Maroc.

Uyu mubyeyi yamusomye ku itama, hanyuma na Hakimi amusoma ku gahanga. Yakuyemo umwenda we arawumuha. Iyi foto ikora ku mutima yaciye ibintu hirya no hino.

Hari inkuru ikora ku mutima hagati y’aba bombi. Saida Mou, nyina wa Ashraf, yakoraga akazi ko gukoropa amazu muri Espagne agerageze guha umuhungu we ubuzima bwiza. Umugabo we yari umuzunguzayi ku muhanda.

Umupira w’amaguru wahinduye ubuzima bwabo; Hakimi akundana n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Espagne Hiba Abouk, bombi bagaragaye ku gifubiko mu cy’ikinyamakuru Vogue amezi abiri ashize. Ariko byose byatangiriye mu mihanda ya Madrid.

Yagize ati“Mama yakoropaga amazu. Data yari umucuruzi wo ku muhanda. Kuri njye gukina umupira w’amaguru byari inzozi kuri njye n’igitambo kuri bo, bambuye byinshi barumuna banjye kugira ngo ntsinde. Twari abakene cyane. Ubu ndabarwanirira!”.

Uku gusomana kwa Hakimi na mama we ni imwe mu mafoto benshi bemeza ko ari meza mu gikombe cyisi.

Hakimi yavukiye i Madrid muri Espagne ariko yahisemo gukinira ikipe ya Maroc ifite amanota 4 mu gikombe cy’isi.

Umunsi umwe, ubwo Hakimi yari afite imyaka 7,ibaruwa yageze mu rugo iwabo. Se yaratangaye abonye ko iturutse muri ’Los Blancos’,ikipe ya Real Madrid. Hakimi ntabwo yabyizeraga mu ntangiriro; Ati: “Natekereje ko ari ibinyoma, ko data ari kunkurura ukuguru.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa