skol
fortebet

Adele yahishuye ibanga ritangaje ryatumye atakaza ibiro 45 n’akaga "gatanya" yamusigiye

Yanditswe: Monday 15, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Adele yavuze ko "yakojejwe isoni" na gatanya, mu kiganiro cyihariye kandi kirambuye yagiranye na Oprah Winfrey.
Adele yavuze ko yumvise "yarasuzuguye" ingingo yo gushyingirwa ubwo yatandukanaga n’umugabo we, Simon Konecki, mu 2018.
Yongeyeho ko "kwibasirwa n’umunani ukomeye" nyuma y’iyo gatanya byatumye ajya kuri gahunda yihariye ryatumye atakaza 45Kg mu myaka ibiri.
Iki kiganiro cyabereye muri Amerika nicyo cya mbere akoze kuri Televiziyo anavuga kuri album ye nshya isohoka muri iki (...)

Sponsored Ad

Adele yavuze ko "yakojejwe isoni" na gatanya, mu kiganiro cyihariye kandi kirambuye yagiranye na Oprah Winfrey.

Adele yavuze ko yumvise "yarasuzuguye" ingingo yo gushyingirwa ubwo yatandukanaga n’umugabo we, Simon Konecki, mu 2018.

Yongeyeho ko "kwibasirwa n’umunani ukomeye" nyuma y’iyo gatanya byatumye ajya kuri gahunda yihariye ryatumye atakaza 45Kg mu myaka ibiri.

Iki kiganiro cyabereye muri Amerika nicyo cya mbere akoze kuri Televiziyo anavuga kuri album ye nshya isohoka muri iki cyumweru.

Adele yari yataramiye kandi ahantu hazwi cyane hitwa Griffith Observatory i Los Angeles ahari ibindi byamamare nka Lizzo, James Corden na Melissa McCarthy, ndetse ku nshuro ya mbere umwana we w’umuhungu na we yamubonye aririmba Live.

Yagize ati: "Ni icyubahiro gikomeye, mwana wanjye, kuba uri hano iri joro."

Muri icyo gitaramo, uyu muhanzi yafashije umusore w’aho gusaba umukunzi we, Ashley, ko amubera umugore - abaririmbira indirimbo Make You Feel My Love aho uyu mukobwa batunguye yahise avuga "yego" ari mu marira.

Adele aseka ati: "Imana ishimwe ko avuze yego, kuko ntari nzi ko nzabona undi ndirimbira iyi ndirimbo."

Mu gitaramo cye banyuzagamo bagacishamo uduce tw’ikiganiro yari yagiranye na Oprah Winfrey cyabereye mu busitani bumwe aho Oprah yagikoreye kandi na Meghan Markle na Prince Harry muri uyu mwaka.

Adele yakojejwe isoni na gatanya

Adele, ufite se wamutanye na nyina afite imyaka ibiri, yagize ati: "Igihe cyose mu buzima bwanjye nakundaga umuryango w’ibanze kuko ntawukuriyemo.

"Kuva nkiri muto cyane niyemeje ko, ningira abana nzahorana na bo. Kandi naragerageje rwose, mu gihe kinini."

Ku myaka 33 ubu, Adele yavuze ko yabonye bwa mbere ko urushako rwe ruri gutembagara ubwo yakoze ikizamini cyo kwisuzuma mu kinyamakuru kibikora.

Ikibazo kimwe cyarabazaga ngo "Ni ikihe kintu umuntu n’umwe adashobora kumenya kuri wowe?", yahise yerurira inshuti ze ati: "Ntabwo rwose nishimye. Ntabwo ndi kubaho, ndaho gusa nihambiriye ku muntu."

Aribuka ati: "Bose barababaye. Guhera ubwo, naribwiraga nti ’Ndi mu biki? ’Ndi kubikorera iki?’"

Nubwo Adele yari kumwe na Konecki imyaka umunani, mbere yavuze ko gushyingirwa no gutandukana kwabo byose byabaye mu 2018.

Yagize ati: "Mfata gushyingirwa nk’ikintu gikomeye...simbizi...numva narabisuzuguye ubwo nabijyagamo maze nkabivamo vuba. Bintera isoni kuko byarihuse rwose."

"Yarokowe" n’uwari umugabo we

Adele ashimangira ko n’ubu agikunda Konecki, nubwo atari "mu rukundo" na we. Bombi baturaye mu nzu zirebana i Los Angeles, kandi bakomeje gufatanya kurera umwana wabo, Angelo.

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko abaye icyamamare Konecki "yarokoye ubuzima bwe".

Yagize ati: "Kiriya gihe cyose mu buzima bwanjye, nari muto kandi nkumva byose nabijyamo. Nashoboraga kujya mu nzira mbi nkisenya ubwanjye kubera kurengwa na byose numvaga najyamo.

"Yaraje kandi niwe muntu wari utuje nigeze ngira mu buzima bwanjye kugeza icyo gihe. Kandi n’ubu ndamwizera mu buzima bwanjye."

Adele ntabasha gusobanura aho umuziki we uva

Indirimbo nka Hello na Someone Like You zakunzwe na miliyoni nyinshi z’abantu ku isi, ariko Adele yemeje ko imbaraga za muzika ye no kuri we ari iyobera.

"Nk’umuntu, sintekereza ko mfite ibyo kuririmba kwanjye gufite. Mbivana ahandi hantu, kandi sinzi uko mpagera."

Aseka yongeraho ati: "Ntibisanzwe, kuko mu buzima busanzwe sintekereza ko ari ko meze."

Abajijwe impamvu mu magambo y’indirimbo ze avuga ubuzima bwe bwite, Adele yavuze ko yashakaga kwifatanya n’abantu baca mu bisa n’ibyo yaciyemo.

Ati: "Umuziki umfasha mu bihe byinshi, kandi nifuza ko nabikorera n’abantu...kubibutsa ko atari bonyine.

"Hari igihe mba ndimo nandika indirimbo, cyangwa ndimo numva ikintu nkavuga nti ’umenya iki cyaba ari umwihariko cyane’. Ariko nta kintu giteye ubwoba kurusha ibyo naciyemo mu myaka ibiri [cyangwa] itatu ishize bucece. Rero nta bwoba bintera."

Adele yiyunze na se mbere y’uko apfa

Uyu muhanzi yabwiye Oprah Winfrey ko "igikomere kiruta ibindi" yagize ari umwana ari "ukutaboneka no kubura ubushake" bya se, Marc Evans.

Ati: "Nakuze nta na kimwe nitega ku muntu uwo ari we wese, kuko nabyigiye kuri data. Niwe ntandaro y’uko ntigeze niga byuzuye icyo kuba mu rukundo ari cyo, cyangwa gukunda undi muntu."

Nubwo batigeze babonana mu gihe cy’imyaka myinshi, we na se baje kwiyunga mu myaka itatu ishize, ubwo Evans yarwaraga bikomeye.

Se, yemeje ko muri icyo gihe ari bwo bwa mbere yumvise indirimbo ya mbere y’umukobwa we, Hometown Glory.

Adele ati: "Nta yindi ndirimbo yanjye n’imwe yongeye kumva. Yumvaga ’bibabaje cyane.’"

Ariko Adele yifuzaga kumucurangira imwe mu ndirimbo ze nshya, To Be Loved, isubanura uburyo kubura kwe byatumye atagira abandi bantu yizera.

Amaherezo yabashije kumwumvisha Album ye nshya yose kuri Zoom, mbere gato y’uko apfa muri Mata (ukwa kane).

Adele ati: "Izo yakunze cyane nizo nanjye nkunda cyane, ni ibintu byiza. Kandi yatewe ishema n’ibyo nkora.

"Rero byari ibintu bidukiza cyane, n’igihe yapfaga byabaye nk’aho igisebe gikize neza."

Yaranenzwe kubera kunanuka cyane

Ingano ya Adele yabaye ikintu cyavuzweho cyane mu myaka ibiri ishize, ni nyuma y’uko atakaje 45Kg mu muhate wo kunanuka.

Yavuze ko izi mpinduka zari zishingiye "ahanini" ku kurwanya n’umunabi.

Ati: "Nyuma yo gutandukana n’umugabo nagiraga umunabi ukomeye cyane, watumaga ngagara uruhande rumwe rwose, ugatuma ntabasha kugenzura umubiri wanjye na busa."

Nyuma yo kubona ko uwo munabi ugabanuka iyo agiye munzu y’imyitozo ngororamubiri, yatangiye kujyayo buri munsi.

Oprah nawe yibukije uko yabigenje ngo ananuke, n’uburyo hari abantu "bababaye" ndetse bumva "abasize" ubwo yatangiraga no kurya ibyihariye.

Avuga ko nawe yabwiye ibimeze gutyo, Adele yagize ati: "Ntabwo bintangaje kuko umubiri wanjye wagiye ugirwa igikoresho muri muzika yanjye yose. Baba bavuga ngo ndi munini cyane cyangwa ngo ndi muto cyane.

"Ariko si akazi kanjye kwemeza uko abantu bumva imibiri yabo. Birababaje ko hari abo bibabaza - ariko ako si akazi kanjye. Ngerageza gutunganya ubuzima bwanjye. Sinakongeraho undi mugogoro."

Indirimbo ye nshya Hold On ishobora kuba "indirimbo y’igihugu"

Muri iyo concert, Adele yacuranze bwa mbere indirimbo ze nshya zo kuri album agiye gusohora yise 30, zirimo - I Drink Wine, Love Is A Game na Hold On.

Oprah yavuze kuri iyi ya nyuma byihariye, asubiramo amagambo yayo: "I’m such a mess / The harder that I try, I regress / I am my own worst enemy / Right now I truly hate being me."

Adele yavuze ko mu gutana n’umugabo uko ari ko yumvaga ameze - naho inshuti ze zikamubwira ngo "hold on" (ihangane ukomeze).

Yagize ati: "Byari biciye intege gukomeza kubibamo. Ni urugendo - urugendo rwo gutana, urugendo rwo kuba umubyeyi umwe, urugendo rwo kutabona umwana wawe buri munsi. Ntabwo rwose ari wo mugambi nari mfite njya kuba umubyeyi."

Oprah yavzue ko akeka ko iyi ndirimbo ishobora kuba "indirimbo y’igihugu mu isi ku muntu wese ufite ikintu kimugoye."

Umuhungu we abona Taylor Swift ariwe cyamamare gikomeye

Mu 2018 ubwo Adele yajyanaga umuhungu we mu gitaramo cya Taylor Swift, byaramurenze.

Ku myaka itandatu yari afite, ntiyiyumvishaga uburyo hari abantu bangana gutyo, aseka ati: "kuko yakundaga kuza kuri stade ndi gusubiramo kandi nta bantu babaga barimo."

Ariko avuga ko mu minsi ishize Angelo yabonyeho uburyo nyabwo nyina ari icyamamare, ubwo indirimbo ye nshya yari igiye kugera kuri YouTube.

Ati: "Ubushize yabonye video ya Easy On Me hari kubarwa igihe gisigaye ngo igereho (count down) ...nuko ati ’hari abantu 150,000 bategereje!’ maze asoma ’comments’ ati ’abantu koko baragukunda!’."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa