Adrien Niyonshuti akomeje kwitabira amarushanwa akomeye i Burayi
Yanditswe: Monday 12, Jun 2017
Umusore w’Umunyarwanda Adrien Niyonshuti akomeje kwitabira amarushanwa akomeye yo gusiganwa ku magare ku mugabane w’I Burayi aho ku munsi w’ejo tariki 11 Kamena yarangije irushanwa ribanziriza Tour de France ryaberaga mu Bufaransa rya Criterium du dauphine nubwo atabashije kurangiza agace ka nyuma.
Uyu mwaka Adrien yarakoze cyane ugereranyije n’indi myaka amaze muri Dimension Data akinira kuko yitabiriye amarushanwa menshi arimo Tour de Langkawi muri Malaysia,Pais vasco muri Espagne,Tour of (...)
Umusore w’Umunyarwanda Adrien Niyonshuti akomeje kwitabira amarushanwa akomeye yo gusiganwa ku magare ku mugabane w’I Burayi aho ku munsi w’ejo tariki 11 Kamena yarangije irushanwa ribanziriza Tour de France ryaberaga mu Bufaransa rya Criterium du dauphine nubwo atabashije kurangiza agace ka nyuma.
Uyu mwaka Adrien yarakoze cyane ugereranyije n’indi myaka amaze muri Dimension Data akinira kuko yitabiriye amarushanwa menshi arimo Tour de Langkawi muri Malaysia,Pais vasco muri Espagne,Tour of Norway,Tour de Romandie,Criterium du Dauphine yasojwe ku munsi w’ejo n’ayandi.
Mu ntangiriro z’ uyu mwaka aganira n’urubuga rukomeye cyane rw’Abongereza rukurikirana umukino w’amagare hirya no hino ku isi Adrien Niyonshuti yarutangarije ko mu ntego z’ ibanze afite ari ukuzitabira rimwe mu marushanwa akomeye 3 aba buri mwaka byamuhesha kuba Umuryarwanda wa mbere ubikoze ndetse akagera ikirenge mu cy’abandi banyafurika bamaze kubegeraho nka Daniel Teklehaimanot,Natnael Berhane,Merhawi Kudus,Daryl impey,Tsgabu Grmey na Debesay Mekseb we wanashoboye gutwara etape muri Tour de Langkawi yo muri Malaysia uyu mwaka.
Kuba uyu munyarwanda akomeje kwitabira amarushanwa ahuriramo ibihangange nka Chris Froome umaze gutwara Tour de France 3,Alberto Contador,Ritchie Porte,Nacer Bouhanni n’abandi n’ikigaragaza iterambere rye ku buryo abanyarwanda bakwitega kuzabona umunyarwanda akinina rimwe muri aya marushanwa akomeye byanafasha abandi banyarwanda gutera imbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *