skol
fortebet

AEL Limassol yo muri Cyprus yerekanye Imanashimwe Emmanuel Mangwende

Yanditswe: Tuesday 13, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imanishimwe Emmanuel Mangwende yamaze kwerekanwa mu ikipe ye nshya ya AEL Limassol yo mu cyiciro cya mbere muri Cyprus.

Sponsored Ad

Mangwende uheruka gutandukana na FAR Rabat yo muri Morocco yagowe no kubona ibyangombwa bimwemerera kujya muri Cyprus byatumye atinda kugenda, bituma asanga abandi bakinnyi bashya baramaze kwerekanwa ndetse baranatangiye imyitozo.

Kuri ubu nawe yamaze kwerekanwa mu ikipe ye nshya, nyuma yo kwerekanwa yagize ati "intambwe nshya mu hazaza hanjye n’ikipe nshya AEL Limassol."

Ikipe ya AEL Limassol yasoje ku mwanya wa Cyenda ifite amanita 30 muri shampiyona ya Cyprus, aho Apoel fc ariyo yasoje ku mwanya wa Mbere ifite amanita 59.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende yakiniye Rayon Sports ayivamo ajya muri APR FC yavuyemo 2021 yerekeza muri Marocco muri FAR Rabat yakiniraga kugeza uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa