skol
fortebet

AFCON 2021: Cameroon irimo guhatira abakozi ba leta kujya kureba imikino

Yanditswe: Tuesday 18, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakozi b’akarere bo mu mujyi wa Buea mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Cameroun barimo guhatirwa kujya ku kibuga kureba imikino y’igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru ikomeje kubera muri iki gihugu, bitaba ibyo bagafatirwa ibihano.

Sponsored Ad

Ibi bijyanye n’amabwiriza yatanzwe na Guverineri w’ako karere, nkuko bivugwa n’umukuru w’umujyi.

Iki cyemezo gifashwe nyuma yuko imikino myinshi yakiniwe mu mujyi wa Limbe ku kibuga hari abafana bacyeya.

Umujyi wa Buea ni wo ucumbitsemo amakipe akinira i Limbe.

Abatuye i Buea benshi bafite ubwoba ko haba imirwano hagati y’abarwanyi bashaka ubwigenge n’igisirikare.

Abo baharanira kwigenga, batangiye kurwanya ingabo za leta mu myaka hafi itanu ishize, bari bakangishije ko bazadobya (bazabangamira) iri rushanwa, ariko leta ya Cameroun yizeje umutekano.

Indi mijyi myinshi yatanze imodoka za bisi n’izindi modoka zisanzwe zo gutwara abafana mu rwego rwo kubongera ku bibuga.

Ku wa gatandatu, leta ya Cameroun yagabanyije amasaha y’akazi ku munsi ku bakozi ba leta.

Ku wa mbere, abakozi bo mu nzego za leta n’ibigo bya leta batangiye gusoza akazi saa munani z’amanywa (14h), mu gihe amasomo no kwigisha bisozwa saa saba z’amanywa (13h) kugira ngo babone uko bajya kureba iyi mikino.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa