skol
Kigali

AFCON 2021: Ikipe isigaranye abakinnyi 11 gusa kubera Covid-19 itegetswe gukina niyo nta muzamu yaba igira

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 January 2022

Amakipe y’ibihugu arimo uburwayi bwa Covid agomba kuzakina imikino yayo y’igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru (CAN/AFCON) n’iyo yaba afite abakinnyi 11 gusa batanduye.


Amabwiriza mashya y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) avuga ko imikino izaba nta gisibya nubwo muri abo bakinnyi 11 nta n’umwe muri bo waba asanzwe akina nk’umunyezamu.

Igihugu icyo ari cyo cyose kizananirwa kwitabira umukino kizajya giterwa mpaga y’ibitego 2-0.

Aya mabwiriza asohotse nyuma yuko ibihugu byinshi bitangaje ko mu makipe yabyo habonetsemo abanduye Covid, mbere yuko iri rushanwa ritangira kuri iki cyumweru.

CAF yavuze ko "mu bihe byihariye" akanama gategura irushanwa "kazafata icyemezo gikwiye".

Ku wa gatanu, ikipe y’igihugu ya Misiri yabaye ihagaritse guhaguruka yerekeza muri iri rushanwa ribera muri Cameroon, ndetse biba ngombwa ko ihagarika imyitozo, nyuma yuko muri iyi kipe hagaragayemo abanduye coronavirus.

Iyi kipe ya Misiri, ifite umuhigo wo kuba ari yo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi - inshuro zirindwi, nyuma yaje kwerekeza muri Cameroon ku wa gatandatu.

Rutahizamu wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang ni umwe mu bakinnyi babiri basanzemo Covid ku wa kane mu ikipe y’igihugu ya Gabon.

Byabaye ngombwa ko ikipe y’igihugu ya Guinea isiga mu Rwanda, aho yari yabanje kwitoreza, myugariro wayo Mikael Dyrestam, umukinnyi wo hagati Morlaye Sylla na rutahizamu Seydouba Soumah.

Amakipe ya Cap-Vert (Cape Verde) hamwe na Gambia - iyi yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, mu cyumweru gishize yibasiwe n’ubwandu bwinshi, mu gihe Tunisia na yo yatangaje ko hari abanduye aho yari yabanje kwitoreza mbere y’iri rushanwa.

AFCON2021 iratangira kuri iki cyumweru, ubwo Cameroun yakiriye iri rushanwa iba ikina na Burika Faso saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mutabazi Yves washimishije Abanyarwanda muri Volleyball yaburiwe...

Mutabazi Yves ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yaburiwe irengero muri...
23 January 2022 0

Sadio Mane na Mo Salah bazahurira muri kamarampaka zo gushaka itike ya...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika [CAF] ryshyize hanze uko...
22 January 2022 0

AS Kigali yahagamye APR FC iyitesha umwanya wa mbere wa shampiyona

APR FC yananiwe kuguma ku mwanya wa mbere wa shampiyona nyuma yo kunganya...
22 January 2022 0

Rutahizamu w’Umunya Brazil wari utegerejwe na Rayon Sports ntakiyikiniye

Umunya Brazil Christmar Soares wari wasinyiye Rayon Sports mu minsi ishize...
22 January 2022 0

Priyanka Chopra wamenyekanye mu gukina ibihinde yibarutse umwana we wa...

Icyamamare mu gukina filimi by’umwihariko z’Igihinde [Priyanka Chopra]...
22 January 2022 0

Hatangajwe igihombo gikomeye Cristiano Ronaldo azahura nacyo United...

Nk’uko amakuru abitangaza ngo umushahara wa Cristiano Ronaldo uzagabanukaho...
22 January 2022 0