AFCON: Imbere ya Perezida Kagame Amavubi yabonye inota rya kabiri
Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2024

Mu mukino wa kabiri wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2025 Amavubi yanganyije na Nigeria 0-0,umukino witabiriwe na perezida Paul Kagame ndetse na Minisitiri wa Siporo.
Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro ,Amavubi yaherukaga ku hakinira tariki 4 Kanama 2016, ubu ikaba yaravuguruwe ndete yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.
Wari umukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda rya D , aho u Rwanda rurikumwe na Libya,Benin Nigeria.
Umukino w’umunsi wa mbere u Rwanda rwangaje na Libya 1-1,mu gihe Nigeria yatsinze Benin ibitego 3-0.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yari yakoze impinduka imwe ugereranyije n’abakinnyi ba kinnye kuri Libya, kuko yakuyemo Rubanguka Steve yinjiza Mugisha Bonheur.
Kuruhande rwa Nigeria Victor Osmehne wari witezwe muri uyu mukino ntago yabanje mu kibuga.
Umukino watangiye ikipe y’Igihugu ya Nigeria yataka ariko umuzamu Ntwari Fiacre ababera ibamba.
Amavubi yari imbere yabafana yagiye atinyuka guhanahana umupira ariko kureba mu izamu ntibikunde.
Abakinnyi ba Nigeria bakomeye barimo Ademola Lookman uri mubakinnyi bari guhatanira ihembo cya Ballon dor yakomeje kugerageza gushaka igitego ariko Ntwari yitwaraneza cyane.
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 , amakipe yombi ajya kuruhuka.
Nigeria yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 2, Samuel Chukwueze na Victor Boniface bavuyemo hajyamo Simon Moses na Victor Osimhen.
Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 60 ubwo Samuel Gueulette yasimburaga Mugisha Gilbert.
Ntwari Fiacre yongeye kurokora u Rwanda ku mupira Aina yarenguye maze Lookman atera mu izamu, umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Umukino warangiye ari ubusa ku busa Nigeria ikomeza kuyobora itsinda n’amanota 4 u Rwanda rufite amanota 2 mu gihe Libya ifite 1 iri bukine na Benin ifite ubusa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *