skol
fortebet

AFCON: Sahabo yabuze mu ikipe y’igihugu Amavubi kubera imvune

Yanditswe: Saturday 17, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Hakim Sahabo ntazagaragara mu mikino ibiri u Rwanda ruzakina ya majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika harimo uwa Libiya uzaba tariki 4 Nzeri 2024 ndetse nuwa Nigeria uzaba tariki 10 Nzeri 2024 kubera imvune.

Sponsored Ad

Hakim Sahabo ntazagaragara mu mikino ibiri u Rwanda ruzakina ya majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika harimo uwa Libiya uzaba tariki 4 Nzeri 2024 ndetse nuwa Nigeria uzaba tariki 10 Nzeri 2024 Nzeri kubera imvune.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’imyaka 19 ntiyagaragaye mu bakinnyi 36 umutoza Torsten Spittler yahamagaye azatoranyamo abo azifashisha muri iy’imikino yombi.

Sahabo wagize imvune yo mu ivi, kugeza ubu ntaragaragara mu kibuga muri Standard Liege ikina mu cyiciro cya mbere muri Jupiler Pro League Shampiyona y’u Bubiligi.

Mu bakinnyi umutoza w’igihugu yahamagaye harimo 24 bakina imbere muri Shampiyona y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko Amavubi azatangira umwiherero tariki ya 26 Kanama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa