#AFCON2021:Ghana yasezerewe mu matsinda na Comoros ya 132 ku isi yari igeze bwa mbere mu irushanwa
Yanditswe: Wednesday 19, Jan 2022

Ikipe ya Ghana yashegeshwe no gusezererwa rugikubita mu gikombe cy’Afurika itarenze amatsinda bwa mbere mu myaka 16 ishize.
Black Stars ifite abakinnyi bakina mu makipe akomeye ku isi yasezerewe na Comoros iri ku mwanya wa 132 kw’isi.
Gusohoka kwa Ghana hakiri kare muri AFCON byaherukaga muri 2006 nabwo yaviriyemo mu matsinda.
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Roumde Adjia y’i Garou, Ibirwa bya Comores byafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyinjijwe na El Fardou Ben Nabouhane ku munota (...)
Ikipe ya Ghana yashegeshwe no gusezererwa rugikubita mu gikombe cy’Afurika itarenze amatsinda bwa mbere mu myaka 16 ishize.
Black Stars ifite abakinnyi bakina mu makipe akomeye ku isi yasezerewe na Comoros iri ku mwanya wa 132 kw’isi.
Gusohoka kwa Ghana hakiri kare muri AFCON byaherukaga muri 2006 nabwo yaviriyemo mu matsinda.
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Roumde Adjia y’i Garou, Ibirwa bya Comores byafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyinjijwe na El Fardou Ben Nabouhane ku munota wa kane.
Black Stars ya Ghana yahuye n’uruva gusenya ku munota wa 25 ubwo ikoranabuhanga ry’amashusho [VAR] ryagaragazaga ko Kapiteni wayo, André Ayew, yakiniye nabi umunyezamu Salim Ben Boina wasohotse gufata umupira bakagongana, ahabwa ikarita itukura.
Ghana yakinaga isa n’iyiyahura ngo irebe ko yakwishyura,yatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 61 ku mupira Ahmed Mogni yahawe na Ben Nabouhane.
Icyakora, ikipe y’umutoza Milovan Rajevic yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura ku munota wa 64 cyinjijwe na Richmond Boakye mu gihe Alexander Djiku yatsinze icya kabiri ku munota wa 77.
Mu gihe abafana ba Ghana bibwiraga ko igiye gutsinda igitego cya gatatu, bagakomeza muri iri rushanwa baheruka kwegukana mu 1982, batsinzwe igitego cya gatatu na Ahmed Mogni ku munota wa 85.
Comoros yari ije bwa mbere muri AFCON,yagaragaje urwego rwo hejuru no kwihagararaho muri uyu mukino bishimangira imbaraga iri rushanwa rifite uyu mwaka.
Gutsindwa gutunguranye kwa Ghana imaze gutwara AFCON inshuro enye kwatumye irangiza ku mwanya wa nyuma mu itsinda C hanyuma iva muri AFCON n’inota rimwe gusa.
Ghana imaze kwitabira AFCON inshuro 23 yatsinzwe na Comoros yabaye umunyamuryango wa FIFA 2005 ndetse iyi niyo ntsinzi ya mbere babonye muri AFCON.Bagomba gutegereza kobafatwa nk’ikipe ya 3.
Maroc niyo yegukanye umwanya wa mbere muri iri tsinda C n’amanota arindwi, ikurikirwa na Gabon n’atanu,nyuma y’aho amakipe yombi aanganyije ibitego 2-2.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *