AFCON2025: Amavubi yongeye gukora akazi gakomeye imbere ya Libya
Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2024

Ikipe y’Igihugu Amavubi yabonye inota rimwe mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika 2025 cyizabera muri Morocco mu mukino banganyijemo na Libya 1-1.
Ni umukino wabereye kuri Sitade yitirimwe tariki 11 Kamena mu mujyi wa Tripoli muri Libya
Mu bakinnyi 11 umutoza w’ikipe y’Igihugu Frank Spittler yari yahisemo kubanza mu kibuhaga harimo : Ntwari F,Omborenga F, Niyomugabo C, Mutsinzi A, Manzi T, Kwizzera J, Rubanguka S, Bizimana J, Nshuti I, Muhire K, na Mugisha B.
Ikipe ya Libya yari imbere yabafana bayo batari besnhi , yatangiye ishaka igitego hakiriki kare ariko abakinnyui b’ikipe y’Igihugu bakomeza kwitwara neza .
Ku munota wa 18 w’igice cya mbere ikipe y’Igihugu ya Libya yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Subhi Mabrouk Al-Dhawi.
Amavubi yatangiye gushaka uko yakwishyira igitego bionyuze ku bakinnyi baca kumpnade bataka izamu ariko bikomeza kugorana .
Igice cya mbere ubwo cyaburaga iminota itanu ngo cyirangire umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Frank Spittler yakoze impinduka za tunguranye ,akuramo Kwizera jojea yinjiza Samuel Guelette.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Libya iyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri Amavubi yatangiye neza hakiri kare babona igitego cyo kwishyura ku munota wa 47 ,cyatsinzwe na Nshuti Inocent.
Ikipe y’Igihugu ya Libya yakomeje gushaka igitego cya kabiri nk’ikipe yari murugo imbere yabafana ariko u Rwanda rukomeza kurinda izamu neza kugeza mu minota 10 yanyuma .
Mu mpinduka umutoza w’ikipe y’u Rwanda Frank yakoze ,yakuyemo Rubanguka Stive ,yinjiza Mugisha B, ndetse akuramo Mugisha J, yinjiza Mugisha D.
Umukino warangiye ari igitego 1-1, u Rwanda rubona inota rya mbere imbere ya Libya , mu mukino wa mbere wo gusha itike y’igikombe cy’Afurika 2025.
Umukino wa kabiri u Rwanda ruzakira ikipe y’Igihugu ya Nigeria tariki 10 Nzeri kuri Sitade Amahoro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *