AFCON2025: Ibivugwa mbere y’umukino w’u Rwanda na Libya imikino iheruka kubahuza
Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2024

Umunsi wa mbere wo gusahaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Morocco ikipe y’Igihugu ya Libya irakira u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024 kuri sitade yitiriwe tariki 11 Kanama mu mujyi wa Tripol umukino utangira saa kumi n’Ebyiri ku masaha yo mu Rwanda.
Aya makipe yombi yitwaye neza mu mikino ya majonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi 2026 kuko buri imwe ifite amanita 7 mu matsinda baherereyemo.
Ni umukino utegerejwe kuri uyu wa Gatatu tariki4 Nzeri 2024 ,umukino ukomeye kuko buri kipe yifuza kugira intangiriro nziza muri iri rushanwa.
Mbere y’uko uyu mukino uba kuruhande rw’Urwanda ntago bagize urugendo rwiza kuko bamwe mubakinnyi bagiye bagira ibibazo by’ingendo ndetse bamwe bikagorana kwinjira mu gihugu cya Libya.
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi Bizimana Djihad ukina muri Ukreine , yabanje gufungwa amasaha agera kuri ane n’igice azira kuba muri pasiporo ye harimo ko yageze muri Israël.
Amakuru ava muri Libya, avuga ko Djihad yafashwe saa Tatu n’iminota 45, aza kurekurwa saa Munani z’amanywa nyuma y’ubufatanye hagati ya Ambasade y’u Rwanda muri Libya ifite icyicaro i Cairo ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Thierry Manzi usanzwe akina muri Libya ni umwe mu bakinyi bamenyereye bagomba gufasha bagenzibe cyaneko akina muri Al Ahli Tripoli ndetse aziranya na rutahizamu wa Libya Ahmed Krawa’a usanzwe ukina muri Al Ittihad Tripoli.
Imikino 5 iherukaguhuza amakipe yombi u Rwanda rwatsinze umukino 1 banganya 1 Libya itsinda imikino 3.
23.01.18: Rwanda 0
Libya 1
07.12.17: Rwanda 0
Libya 0
17.11.15:Rwanda 1
Libya 3
13.11.15 : Libya 1
Rwanda 0
31.05.14: Rwanda 3
Libya 0
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *