skol
fortebet

Afghanistan: Igitero cy’umwiyahuzi ku musigiti cyahitanye abantu basaga 50

Yanditswe: Saturday 09, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Igitero cy’umwiyahuzi witurikirijeho igisasu mu musigiti wo mujyi wa Kunduz muri Afghanistan cyishe abantu batari munsi ya 50, nkuko abategetsi babivuga, kikaba ari cyo gitero cya mbere cyishe benshi kuva ingabo z’Amerika zahava.

Sponsored Ad

Imirambo yabonetse inyanyagiye imbere mu musigiti wa Sayed Abad, ukoreshwa na ba nyamucye b’abayisilamu b’aba Shia.

Abantu barenga 100 bakomerekeye muri icyo gitero cyabereye muri uwo mujyi wo mujyaruguru y’igihugu.

Umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) wavuze ko ari wo uri inyuma y’icyo gitero. Abahezanguni bo mu bayisilamu b’aba Sunni bagiye bibasira aba Shia babafata nk’abayobe mu idini.

Umutwe wa IS-K, ishami ry’umutwe wa IS muri Afghanistan rikoresha urugomo mu kwamagana aba Taliban bari ku butegetsi muri iki gihugu, mu bihe bya vuba aha bishize wagiye ugaba ibitero by’ibisasu, ahanini mu gice cy’uburasirazuba bw’igihugu.

Amakuru avuga ko umwiyahuzi wo mu mutwe wa IS yaturikije ikoti ry’igiturika mu gihe abasenga bari bateraniye mu musigiti mu masengesho yo ku wa gatanu.

Zalmai Alokzai, umucuruzi waho wihutiye kugera ku bitaro kureba niba abaganga bacyeneye imfashanyo y’amaraso, yavuze ukuntu yabonye akajagari nyuma y’icyo gitero.

Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Imbangukiragutabara [ambulances] zarimo zisubira aho byabereye gutwara abapfuye".

Amagambo y’abo mu nzego z’umutekano z’aho byabereye yasubiwemo n’igitangazamakuru Tolo News bavuga ko abantu barenga 300 bari bari mu masengesho ubwo icyo gitero cyabaga.

Hari ubwoba ko umubare w’abapfuye wiyongera.

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wavuze ko igitero cy’igisasu cyo ku wa gatanu ari "icya gatatu cyiciwemo abantu muri iki cyumweru bigaragara ko kigambiriye urusengero" kandi ko kiri "mu mugambi mubi w’urugomo".

Hagati aho, Amerika yavuze ko kuri uyu wa gatandatu abadipolomate bagirana ibiganiro bya mbere by’imbonankubone n’abakuru b’aba Taliban kuva ingabo z’Amerika zava muri Afghanistan.

Muri ibyo biganiro by’iminsi ibiri, Amerika irotsa igitutu aba Taliban ngo bubahirize uburenganzira bw’abagore, bashyireho guverinoma ihuriwemo na bose kandi bemerere imiryango itanga imfashanyo gukora, nkuko byavuzwe n’umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika.

Aba Taliban bigaruriye Afghanistan nyuma yuko ingabo z’amahanga zirangajwe imbere n’Amerika zivuye muri icyo gihugu mu mpera y’ukwezi kwa munani, nyuma y’amasezerano bagiranye n’Amerika.

Byabaye nyuma y’imyaka makumyabiri yari ishize ingabo z’Amerika zikuye ku butegetsi izo ntagondwa mu mwaka wa 2001.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa