skol
fortebet

Afrobasket 2021: Uganda yari igiye gusohorwa muri Hoteli yatsinze ikipe ya mbere muri Afrika

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 31, Aug 2021

Afrobasket 2021: Uganda yari igiye gusohorwa muri Hoteli yatsinze ikipe ya mbere muri Afrika

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Uganda yavugwagaho ko shobora gusohorwa muri Hoteli icumbitsemo mu Rwanda imaze gusezerera ikipe ya Nigeria mu mukino wo gushaka ticket ya 1/4 mu gikombe cya Africa cy’ibihugu cya Basketball iyitsinze amanota 80-68.
Muri uyu mukino wabereye muri Kigali Arena,Uganda itahabwaga amahirwe,ikoze amateka akomeye yo gutsinda ikigugu Nigeria kizwiho kugira abakinnyi bakomeye muri NBA.
Uku n’ukundi gutungurana kubayeho kuko Nigeria itozwa na Mike Brown umutoza wungirije wa Golden State (…)

Ikipe ya Uganda yavugwagaho ko shobora gusohorwa muri Hoteli icumbitsemo mu Rwanda imaze gusezerera ikipe ya Nigeria mu mukino wo gushaka ticket ya 1/4 mu gikombe cya Africa cy’ibihugu cya Basketball iyitsinze amanota 80-68.

Muri uyu mukino wabereye muri Kigali Arena,Uganda itahabwaga amahirwe,ikoze amateka akomeye yo gutsinda ikigugu Nigeria kizwiho kugira abakinnyi bakomeye muri NBA.

Uku n’ukundi gutungurana kubayeho kuko Nigeria itozwa na Mike Brown umutoza wungirije wa Golden State Warriors muri NBA,yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kweguka iri rushanwa.

Ku rutonde rwa FIBA rw’uyu mwaka rw’amakipe y’ibihugu y’abagabo Uganda ni iya 90 ku isi na 13 muri Africa,mu gihe Nigeria ari iya 22 ku isi, ikaba iya mbere muri Africa.

Kuwa kane muri 1/4, Uganda izahura na Cap-Vert yazamutse ari iya mbere mu itsinda rimwe n’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa