skol
fortebet

AFROBASKET: Ikipe ya Uganda ishobora gusohorwa muri Hotel kubera amikoro

Yanditswe: Tuesday 31, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Uganda y’umukino wa Basketball iri mu Rwanda mu mikino ya Afrobasket “Silverbacks” yatangaje ko ifite ikibazo cy’amikoro ku buryo yabuze amafaranga yo kwishyura Hotel icumbitsemo.

Sponsored Ad

Iyi kipe yageragezaga kwitwara neza muri iyi mikino,iremerewe n’ikibazo cy’amikoro aho bivugwa ko itari kwishyura Hoteli icumbitsemo.

Abayoboye ikipe ya Uganda bavuga ko Leta ya Uganda itagize icyo ikora kuri uyu wa Kabiri nta burenganzira baba bafite bwo gusohoka muri Hotel kubera umwenda bamaze gufata.

Mark Ssali umwe mu bari muri Delegation y’ikipe y’Igihugu ya Uganda iri mu mikino y’ Afrobasketball2021 I Kigali yatangaje ko baje muri iyi mikino bafite ibibazo b’amikoro ndetse harimo n’imyenda bafashe kugira ngo babashe kwitabira iri rushanwa.

Mark Ssali avuga kandi ko kuri iki Cyumweru bandikiye Leta ya Uganda bayimenyesha ikibazo bafite bategereje ko hari icyo bagikoraho kugira ngo babone ubwishyu bwa Hotel bacumbitsemo.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Uganda,Nasser Sserunjogi, yandikiye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo asaba ko Leta yagira icyo ikora ikipe ntibayirukane ndetse ngo bari bahawe ntarengwa ya tariki ya 29 Kanama 2021 ngo babe bishyuye iri deni babereyemo Hoteli.

Yagize ati "Inzitwazo zose zadushiranye.Twagerageje uko dushoboye kose ngo turinde ikipe ibi bintu,ihange amaso umukino,ariko igihe cyadushiranye.Dufite ubwoba ko nitwirukanwa tuzaseba nk’igihugu."

Uganda ifite umukino wo gushaka itike ya 1/4 cya Afrobasket kuri uyu wa Kabiri igomba guhuramo na Nigeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa