Perezida Kagame yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu Bagore, abashimira uko bitwaye, nyuma yo gusezerera Uganda bagakatisha itike yo gukina ½ muri AfroBasket.
Perezida Kagame yahawe impano y’umwenda w’iyi kipe y’Igihugu wanditseho amazina ye, ubwo yahuraga n’iyi kipe y’Igihugu y’Abagore muri Basketball.
Iyi kipe yashimishije abanyarwanda bakunda imikino nyuma yo gutsinda Uganda amanota 66-61 mu mukino wa 1/4 wari ugoye cyane.
Ibiro by’umukuru w’igihugu byavuze ko Perezida Kagame (…)
Perezida Kagame yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu Bagore, abashimira uko bitwaye, nyuma yo gusezerera Uganda bagakatisha itike yo gukina ½ muri AfroBasket.
Perezida Kagame yahawe impano y’umwenda w’iyi kipe y’Igihugu wanditseho amazina ye, ubwo yahuraga n’iyi kipe y’Igihugu y’Abagore muri Basketball.
Iyi kipe yashimishije abanyarwanda bakunda imikino nyuma yo gutsinda Uganda amanota 66-61 mu mukino wa 1/4 wari ugoye cyane.
Ibiro by’umukuru w’igihugu byavuze ko Perezida Kagame yahuye n’aba bakobwa kugira ngo abashimire ko bageze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza AfroBasket mu bagore.
Ikipe y’igihugu igomba gukina na Nigeria muri 1/2 cy’irangiza.

Ibitekerezo
Nibyiza cyane gushimira uwakoze neza.Yakoze cyane kubashimira perezida wacu.