skol
fortebet

#Afrobasket: U Rwanda rwihanije RDC imbere ya Perezida Kagame [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 24, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hatangiye imikino ya Afrobasket 2021 iri kubera muri Kigali Arena mu Rwanda,aho mu mukino wa mbere u Rwanda rwatsinze RDC amanota 82 kuri 68.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino witabiriwe na Perezida Kagame,u Rwanda rwayoboye umukino mu duce 2 twa mbere ariko aka 3 kabaye nk’akarugora gato kugeza ubwo mu gace ka nyuma rwitwaye neza cyane.

Mu gace ka mbere,u Rwanda rwatsinze amanota 24 kuri 15 ya RDC,agace ka 2 amakipe anganya amanota 19-19,aka gatatu RDC yatsinze u Rwanda amanota 21 kuri 14 mu gihe aka nyuma u Rwanda rwihagazeho rutsinda 25-13.

Robeyns Williams, umubiligi ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’umubyeyi umwe w’umunyarwandakazi, niwe utsinze amanota menshi, 23pts, ari nawe utsinze menshi muri uyu mukino.Kenneth Gasana yatsinze 16.Ndizeye yatsinze 15.

Ni ubwa mbere Williams, wabaye MVP kuri uyu mukino, ahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Undi watsinze amanota menshi ni Maxi Munanga Shamba wa DR Congo utsinze amanota 22.

U Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na Angola na Cap Verde.Rutegereje gutsinda umukino ukurikiyeho rugakomeza.

Mu mukino wa mbere wo mu itsinda Bitsinda,Tunisia ifite igikombe giheruka, yatsinze Guinea amanota 82-46 .Misiri yatsinze amanota 72 kuri 56 ya Centrafrique.

Itsinda B rigizwe na Tunisia, Centrafrique, Misiri na Guinea mu gihe irya C rigizwe na Nigeria, Côte d’Ivoire, Kenya na Mali.

Itsinda rya nyuma ririmo Sénégal, Cameroun, Sudani y’Epfo igiye gukina iki gikombe bwa mbere ndetse na Uganda.

Imikino y’amatsinda y’iri rushanwa izakinwa kuva kuri uyu wa Kabiri kugeza kugeza ku Cyumweru, tariki ya 29 Kanama 2021, ndetse buri munsi hazajya haba imikino ine.

Kigali Arena isanzwe yakira abafana ibihumbi 10 bicaye neza, kubera ingamba n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kuri ubu yemerewe kwakira abantu 5000 gusa.

Imikino y’amatsinda nirangira ku wa 29 Kanama, amakipe ane ya mbere mu matsinda azagera muri ¼ mu gihe aya kabiri n’aya gatatu mu matsinda, azahatanira imyanye ine ya nyuma iyajyana muri ¼. Azasoza ari aya nyuma mu itsinda, azahita asezererwa.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa