AfroCan :U Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri imbere ya Maroc
Yanditswe: Sunday 09, Jul 2023
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Maroc amanota 59-58 mu mukino wa kabiri mu y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere ku Mugabane ‘AfroCan’ iri kubera i Luanda muri Angola.
Uyu mukino wabaye ku iki Cyumweru, tariki 9 Nyakanga 2023.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye neza cyane uyu mukino ari nako yatsindaga amanota menshi, ibifashijwemo na Ndizeye Dieudonné na Ntore Habimana.
Agace ka mbere karangiye u Rwanda rwatsinze Maroc amanota 20-11.
U Rwanda rwakomeje kuyobora umukino mu ntangiriro z’agace ka kabiri, gusa mu minota itanu ya nyuma Maroc yinjiye mu mukino itangira kugabanya ikinyuranyo binyuze kuri Mohamed Choua na Kevin Bruno Franceschi batsindaga amanota menshi.
Igice cya bbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 41 kuri 32 ya Maroc.
Maroc yavuye kuruhuka igarukana imbaraga nyinshi itangira agace ka gatatu neza, Mohamed Choua yakomeje kugora abakinnyi b’u Rwanda ari nako batakazaga imipira myinshi.
Aka gace karangiye Maroc igatsinzemo amanota 17 kuri arindwi y’u Rwanda.
Muri rusange ariko u Rwanda rwari rukiyoboye umukino gusa ikinyuranyo ari gito cyane kuko rwari rufite amanota 48 kuri 46 ya Maroc.
Iminota ibiri gusa yari ihagije ngo amakipe yombi atangire kugendana mu manota kuko yari 50-50. U Rwanda rwakomeje gutakaza imipira myinshi no gukora amakosa menshi Maroc iyobora umukino.
Habura amasegonda 40 ngo umukino urangire, u Rwanda rwabonye ‘lancer franc’ ebyiri zari kurufasha kunganya amanota na Maroc ariko William Robeyns zose arazihusha.
Umukino wahise urangira Ikipe y’Igihugu ya Maroc yatsinze u Rwanda amanota 59-58 iba intsinzwi ya kabiri yikurikiranya muri iyi mikino ya AfroCan.
Kugeza ubu u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda rya Gatatu. Ku munsi w’ejo Maroc izahura na Tunisia mu mukino wo guhatanira umwanya wa mbere.
U Rwanda ruracyafite amahirwe yo gukomeza mu mikino ya ¼ mu gihe rwatsinda ikipe izava hagati ya Cameroun na Mozambique.
Muri iri rushanwa amakipe ya mbere muri buri tsinda niyo azahita abona itike ya ¼, mu gihe andi azava ku mu mikino ya kamparamaka azahuza ayabaye aya kabiri n’aya nyuma.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *