Afurika y’Epfo: umugabo yirukanse ibirometero asaba umugore ko bashingana urugo
Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

Umugabo wo muri Afurika y’epfo yirutse ibirometero 90km kugira asabe umugore kwemera ko bubakana
Umugabo wo muri Afurika y’epfo yirutse ibirometero 90km kugira asabe umugore kwemera ko bubakana
Inkuru yuyu mugabo wo muri Africa y’Epfo iri kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko yirukanse ibirometero 90km kugirango agaragarize umukunzi we urwo amukunda.
Uwo mugabo w’imyaka 57, azwi ku izina rya Joseph Kagiso Ndlovu, yirutse ibyo birometero (ultra-marathon) kugira ngo ajye gusaba umugore we witwa Prudence kwemera bakubakana urugo.
Yafashwe ifoto afite icyapa cyanditseho amagambo asaba uwo mugore kwemera ko bubakana, ubwo yari hafi yo gushyika ku murongo wo kurangiza iyo marathon uzwi nka Comrades Marahton kuri iki cyumweru.
Icyapa cyari cyanditseho ngo: "Prudence uremera kuzambera umugore? Nirutse ibirometero 90km kubera wowe".
Iyi nkuru iri kuvugwaho cyane mu binyamakuru byo muri Afrika y’Epfo no ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagatangazwa n’urwo rugendo rwose uwo mugabo yirukanse agamije kureshya umugore.
Ndlovu yabwiye BBC ko Prudence Dick, yari yaje gushungera iyo marathon no kumushyigikira, ahita yemera ubusabe bwe.
Avuga ko bari basanzwe bakundana kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi ko bateganya kubakana mu mwaka utaha.
Uyu mugore niwe wamuhaye intego yo kwiruka ibyo birometero byose kugirango nawe abone kwemerera ubusabe ntayandi mananiza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *