Agahinda k’umugore warumwe ugutwi n’umukunzi we kuberagutsindwa k’Ubwongereza mu gikombe cy’isi
Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2022

Umugore witwa Gemma Williams yatanze ubuhamya bw’ukuntu uwahoze ari umukunzi we David Barr yamurumye ugutwi kugacika, ubwo ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatsindwaga mu gikombe cy’isi cya 2014.
Madamu Williams yavuze ko abagore benshi bahohoterwa mu mikino y’igikombe cy’isi hanyuma avuga uko uwahoze ari umukunzi we yamurumye igice cy’ugutwi nyuma y’aho Ubwongereza bwari butsinzwe n’Ubutaliyani mu irushanwa ryo muri 2014 ryabereye muri Brazil.
Gemma Williams ufite imyaka 37,yarumwe n’umukunzi we (...)
Umugore witwa Gemma Williams yatanze ubuhamya bw’ukuntu uwahoze ari umukunzi we David Barr yamurumye ugutwi kugacika, ubwo ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatsindwaga mu gikombe cy’isi cya 2014.
Madamu Williams yavuze ko abagore benshi bahohoterwa mu mikino y’igikombe cy’isi hanyuma avuga uko uwahoze ari umukunzi we yamurumye igice cy’ugutwi nyuma y’aho Ubwongereza bwari butsinzwe n’Ubutaliyani mu irushanwa ryo muri 2014 ryabereye muri Brazil.
Gemma Williams ufite imyaka 37,yarumwe n’umukunzi we ubu ufite imyaka 46 ndetse ngo aranamukubita cyane nyuma y’uko Ubwongereza butsinzwe n’Ubutaliyani ibitego 2-1 mu matsinda.
Uyu mugore yavuze ko ibyo yakorewe byamuteye ’ihungabana rikomeye n’ubwoba".
Uyu mugore usanzwe ari umuyobozi wungirije muri Kompanyi ikora iby’isuku aheruka gutanga ubuhamya bw’uko yahohotewe kugira ngo atabarize abagore bahohoterwa mu gikombe cy’isi.Yabutanze mbere y’uko icyo muri Qatar gitangira.
Yagize ati "Byari bibi cyane.Namaze amezi 2 ntava mu nzu,mara 3 ntajya ku kazi ndetse no guta umutwe byamaze igihe kinini.
Yagaragazaga ibimenyetso by’umujinya mwinshi ariko sinari mbyitayeho kubera ko ntari narigeze mpura nabyo mbere.
Umunsi byabaye,Ubwongereza bwari bwakinnye n’Ubutaliyani mu gikombe cy’isi,buratsindwa.Yari ari kunywa ari no kureba umukino,umwe muri bagenzi banjye aranyandikira ambaza uko meze.
David yarabibonye abifata uko bitari.Yarahagurutse amena telefoni yanjye mbere y’uko ankubita igipfunsi,arakomeza arankubita kugeza ubwo ntaye ubwenge ndyama hasi mu gikoni.
Najyanwe mu bitaro umunsi ukurikiyeho,nakomeretse henshi ndetse igice kimwe cy’ugutwi kwanjye cyarumwe."
Sinashoboraga gusokoza umusatsi kuko wari wafatanye kubera amaraso.Yabeshye abantu ko naguye ariko nabwiye inshuti yanjye hanyuma ihamagara polisi-ndashima Imana."
Barr yahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigamije kugirira nabi umubiri akatirwa igifungo cy’imyaka 6 muri 2014 n’urukiko rwaMold Crown mu Bwongereza.
Uyu mugore yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abagore mu mikino y’igikombe cy’isi rikwiye guhagarara kuko benshi mu bagabo baba banywa inzoga nyinshi n’ibindi bitandukanye.
Uyu mugore yashakanye n’undi mugabo bari bamaranye imyaka 20 baziranye gusa avuga ko ihohoterwa yakorewe icyo gihe bizamugora kurikira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *