Akadege katagira umupilote kahagaritse umukino wa Premier League
Yanditswe: Sunday 22, Jan 2023

Akadege katagira umupilote kahagaritse umukino wa Premier League wahuzaga Southampton na Aston Villa.
Aka kadege kinjiye muri stade ya Saint Mary’s gatuma umusifuzi ahagarika umukino ubwo wari ugeze ku munota wa 40.
Umusifuzi Michael Salisbury yahise ahagarika umukino ategeka abakinnyi gusubira mu rwambariro.
Umukino wahagaritswe abafana basabwa gutegereza ikibazo kigakemuka gusa nyuma y’iminota mike abakinnyi b’impande zombi bahamagawe barangiza igice cya mbere.
Haketswe ko ari igitero (...)

Haketswe ko ari igitero cy’ibyihebe ariyo mpamvu umusifuzi yagize amakenga ahagarika umukino.
Nubwo umukino wahagaze,igice cya mbere cyongeweho iminota 2 gusa.
Ukoresha You Tube witwa Ally Law yigambye iki gikorwa avuga ko yasuzumaga aka kadege ke.Ati "Nasuzumiye drone yanjye uyu munsi kuri Southampton.Umunsi mwiza kuri yo."
Abapolisi bashakishije hirya no hino ubwo aka kadege kari kinjiye muri stade ngo barebe ko nta kibazo gihari ariko umukino waje gukomeza urangira Aston Villa itsinze igitego 1-0 cya Ollie Watkins.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *