Akarenze umunwa!!!Juvenal yasabye imbabazi nyuma yo kwirukanira umutoza mu itangazamakuru
Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2022

Nyuma y’igihe kitagera ku masaha 48 ahagaritswe ku mirimo ye kubera gutsindwa na Gasogi United ,umutoza " Alain-André Landeut " wa Kiyovu Sports yaguruwe mu kazi.
mu mukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 3-1, umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko umutoza agomba kumenya ko baba bashyizemo amafaranga yabo adakwiye kuvanga ibintu,bityo amuhagaritse.
Ati"Hari abantu tuba twashoyemo amafaranga yacu. Hari imyanzuro namubwiye ko kuva uyu munsi atongera gutoza (...)
Nyuma y’igihe kitagera ku masaha 48 ahagaritswe ku mirimo ye kubera gutsindwa na Gasogi United ,umutoza " Alain-André Landeut " wa Kiyovu Sports yaguruwe mu kazi.
mu mukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 3-1, umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko umutoza agomba kumenya ko baba bashyizemo amafaranga yabo adakwiye kuvanga ibintu,bityo amuhagaritse.
Ati"Hari abantu tuba twashoyemo amafaranga yacu. Hari imyanzuro namubwiye ko kuva uyu munsi atongera gutoza ahagarara, ibindi akaza ku kazi tukamubwira imyanzuro twamufatiye."
Ibi byaje kuzamura umwuka mubi ndetse byatumye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukora inama y’igitaraganya, yarimo n’uyu mutoza mukuru Alain-Andre Landeut.
Nyuma y’iyi nama Juvenal yagiranye ikiganiro na televiziyo ya Kiyovu Sports yisegura ku bakunzi bayo, avuga ko ibyabaye byose babitesha agaciro bagaha umwanya abatoza bagakomeza akazi kabo ko gushaka igikombe kigishoboka.
Yagize ati " Kuva ku Cyumweru twatsindwa na Gasogi United habaye ibintu byinshi ndetse harimo n’ibyatewe n’uburakari, ubwo twavugaga ko umutoza agomba kuza ku kazi agahabwa ibaruwa yo kumuhagarika, ariko ibyo byose twabitewe n’umujinya ndetse n’umusaruro twari dukuye mu mukino."
Yakomeje ati "Nkaba mvanyeho amagambo menshi arimo aravugwa,nkaba mpumuriza abafana ba Kiyovu Sports.Ibibazo byose byiganwe ubushishozi.Komisiyo twashyizeho kugira ngo tube twabona igisubizo mu maguru mashya.Igisubizo twakibonye ntabwo ari ukwirasa,ntabwo ari ukwisandaza ahubwo
Alain-André Landeut yagaruwe mu mirimo, Gusa Ejo yanze gukoresha imyitozo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *