skol
fortebet

Akavuyo k’abafana ba Nigeria katwaye ubuzima bw’umukozi wa FIFA

Yanditswe: Wednesday 30, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo, abafana ba Nigeria binjiye mu kibuga nyuma yo kunganya na Ghana igitego 1- 1, batuma abakinnyi n’abayobozi bahunga mu rwego rwo gukiza amagara yabo ariko umukozi wa FIFA ushinzwe ibyo kurwanya ibiyobyabwenge [FIFA DOPING CONTROL OFFICER], Dr. Joseph Kabungo yahasize ubuzima.
Uyu mugabo wo muri Zambiya ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri ruhago, Dr Joseph Kabungo, yaraye apfuye ubwo yari ku kazi i Abuja muri uyu mukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo, abafana ba Nigeria binjiye mu kibuga nyuma yo kunganya na Ghana igitego 1- 1, batuma abakinnyi n’abayobozi bahunga mu rwego rwo gukiza amagara yabo ariko umukozi wa FIFA ushinzwe ibyo kurwanya ibiyobyabwenge [FIFA DOPING CONTROL OFFICER], Dr. Joseph Kabungo yahasize ubuzima.

Uyu mugabo wo muri Zambiya ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri ruhago, Dr Joseph Kabungo, yaraye apfuye ubwo yari ku kazi i Abuja muri uyu mukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi muri Qatar, hagati ya Nigeria na Ghana.

Abafana ba Nigeriya ntibishimiye ibyavuye mu mukino ariyo mpamvu biraye mu kibuga ku bwinshi bagamije guhohotera abakinnyi n’abayobozi.

Dr Joseph Kabungo yafashwe n’umutima nyuma yo guhungabana,amakuru ahita atangazwa ko yapfuye.

Dr. Joseph Kabungo ni umwe mu bari bagize komite y’ubuvuzi ya CAF ndetse yari aherutse gushyirwa muri komite y’ubuvuzi ya FIFA.

Yabaye umuganga w’ikipe ya Zambiya kuva 2003 kugeza 2016.

Abafana ba Nigeria basenye bikomeye stade yabo nyuma yo kunanirwa kujya mu gikombe cy’isi bwa mbere mu myaka 16 ishize.

Aba bafana binjiye mu kibuga nyuma y’umukino, batangira kujugunya ibintu mu rwambariro nyuma y’uko igihugu cyabo kitabonye igikombe cyisi.

Abafana bari mu rugo barwanye n’abapolisi basenya ibikorwaremezo byo ku kibuga kugeza ubwo polisi ikoresha ibyuka biryana mu maso mu kubatatanya.

Abafana ba Ghana nabo bahungiye mu kibuga nyuma y’uko benshi muri bo bagabweho igitero n’aba Nigeria.

Abakinnyi bahungiye mu rwambariro barinzwe na polisi yabakingiye ingabo nyuma yo guterwa amacupa menshi n’abafana.



Uyu niwe mukozi wa FIFA wapfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa