skol
fortebet

Akayabo Rayon yasaruye ku munsi wayo (Rayon Sports Day) kamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 17, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni bwo habaye Rayon Sports Day yizihirijwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni bwo habaye Rayon Sports Day yizihirijwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iki gikorwa cyaranzwe no gususurutsa aba-Rayon bacyitabiriye binyuze mu ndirimbo aho hatumiwe abahanzi barimo Afrique mu gihe DJ Brianne yavangaga umuziki.

Nkuko abantu batari bake babyiboneye iyi sitade ya Nayamirambo yari yakubise yuzuye kuburyo byari bigoye kubona aho ukandagiza ikirenge, byageze aho abantu bahitamo kureba umupira bahagaze bigizayo intebe kugiorango bagenzi babo babone aho bahagarara.

Kwinjira nti byari ubuntu, kuko igiciro gito cyari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frws), ahatwikiriye bikaba 8,000 Frws ndetse na 20,000 Frws mu myanya y’icyubahiro.

Iki kiguzi cyari cyashyizweho cyatumye Rayon sport yinjiza akayabo gasaga miriyoni 60 0000 000 Frw, ica agahigo ko kwinjiza amafaranga menshi avuye mu bafana bwambere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

N’igikorwa cyasojwe n’umukino wa gicuti warangiye byiswe ko Vipers SC yatsindiye Rayon Sports mu birori byayo,aho Bobosi Byaruhanga yatsinze iki gitego ku munota wa kane ku ishoti yatereye muri metero nka 27 ari mu ruhande, ununyezamu Hategekimana Bonheur ntiyabasha kuwugeraho.
Umukino urangira uko

Ababanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports:Hategekimana Bonheur (GK), Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Ganijuru Elie, Nkurunziza Felicien, Osalue Oliseh, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Boubakar Traore, Paul Were na Willy Onana .

Umutoza: Haringingo Francis Christian.

Vipers SC:Fabian Mutombola, Isa Mubiru, Ashraf Mandera, Hilary Mukundane, Livingstone Mulondo, Saraje Sentamu, Yunus Sentamu, Bright Anukani, Bobosi Byaruhanga, Ibrahim Orit, Milton Kalisa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa