skol
Kigali
Fortebet

Akayabo Rayon Sports izajya ihabwa n’akarere ka Nyanza kamaze kumenyekana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 January 2022

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki 14 Mutarama 2022,Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinye amasezerano y’imyaka 4 mu mikoranire n’akarere ka Nyanza ikomokamo.

Iyi kipe yavuze ko muri aya masezerano yasinyiwe mu Majyepfo mu Karere ka Nyanza,kazajya kagira amafaranga kayiha mu ngengo y’imari yako hanyuma nayo igafashe mu bukangurambaga no kukamenyekanisha mu bukerarugendo.

Mu itangazo iyi kipe yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti “Twishimiye kubamenyesha ko twasinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka 4 n’Akarere ka Nyanza kazajya kagena ingengo y’imari izahabwa ikipe mu gihe ikipe n’abakunzi bayo bazajya bafasha Akarere mu bukangurambaga no kukamenyekanisha.”

Amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI nuko muri ,aya masezerano Rayon Sports izajya ihabwa miliyoni 200 buri mwaka mu gihe cy’imyaka 4.

Kubera ko Nyanza ari kamwe mu turere dusanzwe ari igicumbi cy’umuco n’ubukerarugendo, hari kompanyi y’abadage igiye gushobora mu bikorwa by’ubu bukerarugendo.

Amakuru avuga ko iyi kompanyi y’abadage amafaranga izatanga aka Karere kazajya kayaha Rayon Sports nayo ikagafasha mu bikorwa byo kukamenyekanisha ndetse n’ubukangurambaga.

Bivugwa ko muri uyu mwaka wa mbere Rayon Sports izahabwa miliyoni 160 aho iyi kompanyi izatanga miliyoni 100 n’akarere ka Nyanza kagatanga miliyoni 60, ni mu gihe imyaka 3 izakurikiraho izahabwa miliyoni 200 buri mwaka.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manchester United ikomeje gutera intambwe igan aharindimuka muri Premier...

Ikipe ya Manchester United ikomeje kugana ahabi cyane muri shampiyona...
13 August 2022 0

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yibasiye bikomeye Perezida wa Real...

Mushiki wa Cristiano Ronaldo, Katia Aveiro yibasiye perezida wa Real...
13 August 2022 0

Willian watengushye Arsenal yahungiye mu Bwongereza abafana bamubwiraga ko...

Uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea na Arsenal, Willian yavuye mu ikipe ya...
13 August 2022 0

Patriots BBC yasubiriye REG BBC abafana bayita umugore, inasoza shampiyona...

Ni umukino wari ishiraniro cyane ko aya makipe asanzwe ahangana cyane kuva...
13 August 2022 0

Lionel Messi yabuze mu bahatanira Ballon d’Or bwa mbere kuva...

Ikinyamakuru France Football cyatangaje abakinnyi 30 bahatanira Ballon d’or...
12 August 2022 0

"Turashaka kubaka ikipe igera muri Afurika hose bagatitira"-Perezida wa AS...

Ikipe ya AS Kigali yakoze ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku migabo...
12 August 2022 0