skol
fortebet

Al Hilal Benghazi yasabye ikintu gikomeye Rayon Sports ku mukino izakirira i Kigali

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 14, Sep 2023

Al Hilal Benghazi yasabye ikintu gikomeye Rayon Sports ku mukino izakirira i Kigali

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko Al-Hilal Benghazi yifuje ko umukino ubanza izakirira i Kigali waba nta bafana bahari.

Rayon Sports ihiga izindi mu kugira abafana benshi mu Rwanda,ntabwo igikiniye muri Libya na Al Hilal Benghazi kubera ikibazo cy’imyuzure yibasiye iki gihugu ariyo mpamvu iyi kipe yo muri Libya yemeye ko imikino yombi yabera mu Rwanda.

Al Hilal Benghazi ntishaka umudiho w’abafana ba Rayon Sports ku mukino izakira ariyo mpamvu yabisabye Rayon Sports

Perezida wa Rayon Sports yagize ati "Twababwiye ko bitakwakirwa neza kumva hari umukino wa Rayon Sports uri kuba n’ikipe ifite ibibazo,ikipe twajyanye mu rugendo rwo kwifatanya mu bibazo,umukino ukaba waba abantu bahejwe.

Icyo gihe abo twakoranye inama bavuze ko bagiye kubiganiraho na Perezida wabo,muri iki gitondo turahura tubiganireho neza."

Nyuma y’aho aya makipe yombi yumbikanye ko umukino wari kuyahuza kuri uyu wa gatanu i Benghazi ukuweho,CAF yayasabye kumvikana amatariki yaberaho imikino, Rayon Sports na Al Hilal Benghazi zumvikana ko imikino yombi yabera kuri Kigali Pelé Stadium tariki 30 Nzeri 2023 na tariki 7 Ukwakira 2023.

Ku wa Gatatu, tariki ya13 Nzeri 2023, ni bwo Rayon Sports yakoreye imyitozo ya mbere kuri Benina Martyrs Stadium aho yari kuzakinira umukino wayo ubanza muri CAF Confedaration Cup ku wa Gatanu ariko ukaba wasubitswe kubera ko Abanya-Libya bari mu cyunamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa